Rubavu:RIB irasaba abaturage kugira uruhare mu kurandura burundu icuruzwa ry’abantu

Yanditwe na Ngendahimana Jean Pierre.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu burigukorerwa mu Karere ka Rubavu, rwasabye abaturage kugira uruhare nu icuruzwa rikorerwa abantu.

Ubu bukangurambaga bufite inshanganyamatsiko igira “iti”Uruhare rwa buri wese mu kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.

Abatuye mu Karere ka Rubavu,umurenge wa Gisenyi n’uwa Rubavu,bishimiye ubu bukangurambaga,bavugako no muri iyi mirenge icuruzwa ry’abantu ririmo, kuko iyi mirenge ihana imbibi n’igihugu cyabaturanyi cya  Congo, abaturage bihaye ingamba zo kugira uruhare mu kurirwanya.

Uwihoreye Vumilia,umuturage wo mu mudugudu wa Ituze,Akagari Ka Bugoyi,Umurenge wa Gisenyi Akarere ka Rubavu yagize “ati”nungukiye ubumenyi byinshi muri ubu bukangurambaga,ubu menye neza uko icuruzwa ry’abantu rikorwa,kubashakiramo indonke ndetse n’ingaruka bigira kuwacurujwe yewe n’ibihano bihabwa uwabyijanditsemo,ubu ngiye kuba ijisho rya bagenzi banjye nkumira icyaha kitaraba ntangira amakuru ku gihe ndwtse n’ibindi.

Uwihoreye akomeza avugako amakuru yungutse ku icuruzwa ry’abantu no kubashakiramo indonke agiye kuyasangiza bagenzi be batabashije kuza mu bukangurambaga.

Yagize ati: “aya makuru nungukiye aha ngiye kuyasangiza abandi batabashije kuza muri ubu bukangurambaga,yaba abana banjye,abaturanyi ndetse nabo dukorana”.

Nkurunziza Patrick,atuye mu murenge wa Rubavu,Akarere ka Rubavu,ni umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ubu bukangurambaga,nyuma yo kumva ubu bukangurambaga avugako hari ingamba yafashe zo gukumira icuruzwa ry’abantu agiye kusangiza bagenzi be.

Yagize ati: “RIB imaze kudusobanurirwako hari bamwe mu rubyiruko bagenzi banjye bijandika mu icuruzwa ry’abantu kubera gushaka ubukire mu buryo bwihuse, ndetse hari n’abandi bisanga bacuruzwe,rero nkatwe urubyiruko ruturiye umupaka hari bagenzi bacu bajyagushakira ubuzima mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo,bashobora kwisanga bacurujwe,ubu tugiye kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu doreko batubwiyeko hari n’ibihano bihabwa uwabwijanditsemo”.

Mukamana akomeza agaragaza uko azafasha RIB,mu kurandura icyaha cy’icuruzwa ryabantu.

Yagize ati: “ yaba mu biganiro ngirana na bagenzi banjye mu kazi,ndetse n’ahandi ngiye kubasobanurira ububi bwo gushaka gukira vuba,kwidonda ndetse no kwitwararika,bakagira amakenga kushaka kubayobya binyuze mu nzira zo kubaha akazi cyangwa se ubukire mu buryo budasobanutse,iki kandi hagize amakuri mbonye kushatse kubwishoramo namenyesha byihuse inzego z’umutekano zinyegereye”.

Ntirenganya Jean Claude,umukozi wa RIB mu Ishami Rishinzwe Gukumira Ibyaha,asaba uruhare rwa buri wese mu kurandura burundu icuruzwa ry’abantu,byumwihariko abo mu turere twegereye imipaka.

Yagize ati: “uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu no kushakira indonke ku wundi,byumwihariko mwe muturiye imipaka,yaba abatuye Umurenge wa Rubavu,Umurenge wa Gisenyi ndetse n’indi mirenge yo muri  aka Karere ka Rubavu,yaba abatuye mu mirage  ihana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi,nimwe muzi abambukiranya imipaka,ndetse n’ibinyabiziga bibatwara,mugomba kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu mutanga amakuru kubo mwabiketseho kandi nidufatanya bizaranduka burundu.”

Abakozi ba RIB basubije bimwe mu bibazo by’abaturage bibaza ku icuruzwa ry’abantu (foto J Pierre)

Ntirenganya akomeza anasaba abaturage kuba maso no kugira amakenga,yagize ati: “ababajyana babizeza ubukire,ndetse n’ibindi bishuko yewe hari n’abajyagucuruzwa batabizi ariko mugomba kuba maso uwo waketseho iki cyaha ugomba kumenyesha inzego z’ubutekano zikwegereye ndetse yaba izibanze,RIB ndetse n’ahandi.”

Mulindwa Prosper,umuyobozi w’akarere ka Rubavu,yashimiye RIB n’umufatanyabikorwa IOM, babateguriye ubu bukangurambaga,bityo yemezako n’ubuyobozi bw’akarere gugiye gushyiraho akabwo.

Yagize ati: “ntitwahakanako icuruzwa ry’abantu ritari muri aka karere kuko Akarere ka Rubavu, ari kamwe mu turere duhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya  Congo,abaturage bashobora kujyayo bataziko bagiye gucuruzwa,bakaba bagwa mu mutego,ariko n’ubwo tugerageza kubibasobanurira,ubu tubone inzobere ziturutse muri RIB zaje kuduha ikiganiro,hari ubundi bumenyi mutwongereye ndetse n’abaturage barasobanuriwe.”

Mulindwa akomeza avugako bazakomeza kwigisha abaturage kutijandika mu icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati: “kwigisha ni uguhozaho,tuzakomeza kwigisha abaturage yaba mu nama zitandukanye,mu miganda ndetse  n’ahandi kandi nidushyira hamwe ntakabuzi rizaranduka burundu.”

Ubu bukangurabwaga bwateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kubufatanye n’Umuryangompuzamahanga Ushinzwe Ingendo, International Organization for Migration (IOM) mu rurimi rw’Icyongereza;

Bukabwa bwaratangirijwe mu turere twa Nyagatare na Nyaruguru,ubu burigukomereza mu Karere ka Rubavu,bukazasorezwa mu turere twa Kirehe na Gisagara,byumwihariko bukaba bwibanda mu mirenge yegereye imipaka.

 374 total views,  6 views today