Gatsibo:Abaturage bavuga ko bamaze imyaka umunani batagira ibyangombwa by’ubutaka

 

Yanditswe na Editor

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo , cyane abo mu murenge wa Rwimbogo,na Kabarore,na Kabarore, baguze ubutaka mu gishanga cya Ruhita.Ibi ngo bikaba bituma badashobora  kubyaza umusaruro ubutaka bwabo kuko nta ngwate babona mu bigo by’imari.Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko abaguze  kandi babifitiye gihamya bazahabwa ibyangombwa.

Umwe mu baturage yagize ati: “ Twaguze ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse baduha n’ibyangobwa by’ubutaka mu buryo bw’agateganyo, ariko kugeza ubu ntabwo turabona ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, ibi bintu rero biratudindiza kuko ntabwo twajya no mu bigo by’imari ngo tubone inguzanyo twiteze imbere kugira ngo twiteze imbere, rwose Leta nidufashe kuko kubaho ufite ubutaka bwitwa ubwawe ariko nta byangombwa iki ni ikibazo gikomeye”.

Umuyobozi wungirije w’akarere  ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Manzi Theogene, avuga ko abafite gihamya ko baguze, bazahabwa ibyangombwa ariko ababutijwe bo, bizafatirwa icyemezo n’inama Njyana y’akarere.

Yagize ati: “ Turangije gutiza ubutaka imioryango iri hagati ya 50 na 60, abo rero njyanama ni  bo izabaha ibyangombwa bya burundu, ababifitiye gihamya ko baguze bazahabwa ibya ngombwa, n’aho ababeshywe n’ababagurishije ubutaka mu buryo butemewe n’amategeko bakagura mu gishanga bo bazihombera nta cyangombwa bazabona”.

Abaturage bo muri Gatsibo barakomeza kwibutswa ko mu bishanga ari mu isambu ya Leta bityo bakaba badakwiye gukomeza gushora amafaranga yabo mu kubigura babiushowemo n’abatekamutwe.

 862 total views,  2 views today