Nyabihu:Gushyira hamwe kw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bwatumye barushaho kwiyubaka

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 bo  mu karere ka Nyabihu(Nyabihu Survivors family)bavuga kwishyira hamwe byatumye babasha kwiyubaka bikura mu bukene n’urusobe rw’ibibazo bishingiye ku gahinda nshenguramitima n’ibikomere binyuranye bahuye na byo muri Jenoside. Ibi babitangaje ubwo baremeraga bamwe muri bagenzi babo baboroza.

Nyabihu Survivors Family ni itsinda rimaze igihe kingana n’umwaka umwe, rikaba rigizwe n’abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,rikaba rigizwe n’abasaga 100, bateganya kwiyongera uko iminsi yicuma, kuri ubu bakaba baritoranyijemo abantu babiri bababaye kurusha abandi bahabwa inka za kijyambere zizabafasha kwiteza imbere.

Niyonizeye Emmanuel ni umusore w’imyaka 32 ni umwe mu bagizwe impfubyi na Jenocide yakorewe Abatutsi 1994. Akaba umwana w’ imfura mu muryango w’abana batatu, aho ariwe urera barumuna be, mu buzima agaragaza ko bugoranye, ariko yizera ko bugiye guhinduka nyuma yo guhabwa inka.

Yagize ati “Nyuma yo gusigara turi imfubyi ubuzima bwari bugoye aho twaryaga ari uko tuvuye mu biraka, ubu iyi nka mpawe ni urwibutso kuri twe, ruzadufasha kwikura mu bukene tukaba mu mwanya ababyeyi bacu batagihari, turashima iri tsinda ry’abarokotse Jenoside ba Nyabihu batwibutse, natwe tuzitura abandi”.

Ngabonziza Louis  Umuyobozi  muryango, Nyabihu Survivors Family avuga ko iri tsinda rigamije guhuza imbaraga no kwishakamo ibisubizo byo kwiyubaka.

Yaguze ati”Tujya gushinga itsinda ryacu ni uko twabonaga imbaraga zacu zitatanye, nyamara muri twe harimo n’abafite ibibazo batishoboye, ariyo mpamvu twikusanyijemo imbaraga tukaremera inka abantu babiri twaguze ibihumbi 560, ndetse tuzakomeza n’ibindi bikorwa byo kwiteza imbere uko imyaka igenda iza”.

Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ashimangira ko igikorwa nk’iki, ari ingirakamaro.

Yagize ati “Igikorwa gikozwe n’uyu miryango ni cyiza cyane kuko kije cyunganira icya Leta cyo kuremera abatishoboye bahabwa inka, turabasaba ahubwo kudasubira inyuma dukomeze gufatanya mu kwagura ibitekerezo by’umwihariko bivuye mu banyamuryango ubwabo.”

Mu myaka 26 ishize hahagaritswe Jenocide yakorewe abatutsi 1994, abayirokotse bishimira umutekano usesuye urangwa mu Rwanda, kubera ubuyobozi bushyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda. Abenshi bamaze kwiyubaka, abandi baratizwa imbaraga.

Mu gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside haremewe umuryango wa Niyonizeye na Kabarira bose bavuze ko inka zije kubateza imbere.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyira indabo ku Rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu.

 

 

 2,427 total views,  2 views today