Nyarugenge: Nta gutatanya ingufu hagati ya Sosiyete sivile n’izindi nzego. Nabahire

 

Yanditswe na Nkundiye  Eric Bertrand

Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’utubabera (MINIJUST), Nabahire Anastase, yavuze ko hagati ya sosiyete sivile n’izindi nzego hadakwiye kubamo gutatanya ingufu, ahubwo bakwiye gusenyera umugozi umwe mu gufasha abaturage kumenya amategeko no kuyubahiriza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2020,ubwo yatangizaga inama yahurije hamwe imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu mushinga ugamije gusobanurira amategeko abaturage mu turere dutandukanye yateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda ,  mu gikorwa gihuriweho n’imiryango 4 ya sosiyete sivile yishyize hamwe kugira ngo ishobore gutanga umusanzu wayo mu rwego rw’ubutabera.

Nabahire avuga ko uyu mushinga uzafasha abaturage kumenya amateko no kuyubahiriza,

Yagize ati: “ bizafasha abaturage kumva ko bangomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu buri wese atabangamiye uburenganzira bwa mugenzi we. uyu mushinga uzunganira ibintu byinshi mu rwego rw’ubutabera ni umushinga mwiza kuko uzafasha abafatanyabikorwa kumenyana , guhuza ibikorwa no kuzamura ahakiri imbogamizi kugirango umuturage amenye amategeko”

Nabahire kuri we ngo nta gutatanya ingufu, ahubwo igikwiye ni ukuzihuriza hamwe baha umuturage ubutabera

Mwananawe Aimable, ni Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu mu muryango Ihorere Munyarwanda “IMRO”, ukora buzima, ubutabera cyane cyane bareba uruhare sosiyete sivile yagira mu gutanga ibitekerezo mu ishyirwa mu bikorwa cyangwa gutanga ibitekerezo by’ishyirwaho ry’amategeko bityo akaza anogeye buri munyarwanda,avuga ko mbere wasangaga iyi miryango ikora ariko idatanga umusaruro mbumbe

Yagize ati: “  wasangaga harimo icyuho cyo kudahura neza, rimwe na rimwe bagakora ibisa ariko batabizi ;ariko ubu bizagufasha kumenyana no kumenya imiryango ikorera muri buri karere. Ni imbaraga zari  zitatanye mu gutanga umusanzu muri segiteri y’ubutabera ariko Minisiteri y’Ubutabera itazi ko bari gukora ibyo bintu. bizadufasha guhuza iyo miryango n’urwego rw’ubutabera haba ku rwego rw’akarere  na Minisiteri y’Ubutabera.”

Mwananawe akomeza avuga ko uyu mushinga uzafasha abaturage kudasiragira mu nkiko no kumenya amategeko n’uburenganzira bya muntu.

Kabanyana Noriette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda , avuga ko uyu mushinga ugamije guhuriza hamwe inzego zose kugira ngo bashobore kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu ry’amategeko na nyuma yamaze gushyirwaho bagaturikirana ko yageze ku baturage.

Yagize ati: “iyi miryango igomba gushingira ku bibazo by’abaturage mu ishyirwaho ry’amategeko kugira ngo  habashwe gukorwa ubuvugizi ku buryo amategeko asohoka asubiza bya bibazo by’umuturage, ibi bizatuma umuturage arushaho kumenya amategeko n’uburenganzira bwe atiriwe atakaza igihe asiragira mu nkiko”

Nteziryayo Ephrem, uhagarariye umuryango utegamiye kuri Leta , (CCN) Rwanda  na mugenzi we Iribagiza Patience, uhagarariye umuryango AFRU , avuga ko iyo abaturage basobanukiwe amategeko nabo bahindukira bakikemurira ibibazo n’amakimbirane batarinze kugana inkiko,

Yagize ati: “ abaturage ni ba mbere bo kumenya amategeko, mu mbogamizi twahuye nazo harimo kuba abaturage usanga bagifite imyumvire iri hasi mu mategeko ari naho usanga hakiri ibibazo byinshi mu nkiko,  ubu bukangurambaga buzafasha umuturage gusobanukirwa amategeko”.

Umuryango ihorere Munyarwanda (IMRO) wahuguye abasaga 30 bo mu karere ka Nyarugenge , iki gikorwa kandi kizakomereza no mu tundi turere ufitemo ibikorwa mu Rwanda.

 3,415 total views,  2 views today