Musanze: Cyuve Uruganda rwa Urwunge UWSS LTD rwakemuye amakimbirane yo mu ngo kubera gutanga akazi

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Uruganda rutunganya ikinyobwa muri tangawizi Urwunge Ltd, ruhereye mu murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze, abahawemo imirimo, cyane cyane abagore bavuga byatumye biteza imbere kandi mu  miryango yabo babana mu mahoro azira amakimbirane.Ubuyobozi bwa Urwunge UWSS Ltd, buvuga ko buzakomeza kwita ku iterambere ry’imuryango n’imibereho myiza, bahereye ku baturiye uru ruganda.

Iyo uganiriye n’abagore bakora mu Urwunge UWSS Ltd, bakubwira ko kuva aho baboneye imirimo mu Urwunge Ltd, byatumye baruhuka inkeke yo guhora basabiriza abagabo babo ndetse n’inkyuro bahozwagaho zirashira; nk’uko Uwineza Ange yabitangarije Rwandayacu.Com.

Uruganda rutunganya urwunge rutanga akazi ku bantu banyuranye

Yagize ati: “ Nize amashuri yisumbuye, nahoraga nshakisha akazi narakabuze, aha rero umugabo wanjye ni we wakoraga njye sininjize, nasabaga umugabo buri kintu cyose, ikibiriti , umunyu umwambaro n’ibindi, rimwe hakaba ubwo na we yumva nk’aho bibangamye, ubwo urumva nyine ko nahoraga mutegeye amaboko, ubu rero kubera ko ninjiza ifaranga , umugabo tubanye mu mahoro, ubu tworoye inkoko, twubatse inzu yacu neza mu bufatanye, rwose Urwunge rwahosheje amakimbirane mu miryango”.

Uwineza akomeza avuga ko ngo uretse no kuba ari umukozi wa Urwunge UWSS Ltd, kuri we ngo ahigira byinshi ngo kuko byamwigishije kwihangira umurimo ndetse bimutoza kubana neza n’abandi.

Yagize ati: “ Uruganda rwa Urwunge UWSS Ltd, rwatumye menya kubana neza n’abantu ndetse no kugira umutima utubara, ndabihera ko uru ruganda muri ibi bihe bya Covid-19, rwakomeje guhemba abakozi barwo kandi rubaha n’ibiribwa, rutaretse n’abaruturiye, kuko rwabahaye inkunga, ikindi ni uko uru rganda rudutoza gukomeza kwihangira umurimo ,kuko ubu nanjye mu minsi mike ndaba nibura mpagarariye urwunge nshuruza iki kinyobwa, ndasaba abagore gukomeza gukunda umurimo kuko ni bumwe mu buryo buzabafasha gukomeza kwiteza imbere no kubumbatira ubumwe mu muryango”.

Bamwe mu bagore bakora ku ruganda rw’urwunge bavuga ko babayeho neza

Bamwe mu baturiye uruganda rukora urwunge, bavuga ko byatumye byatumye babona aho bagurishiriza umusaruro wabo nk’uko Byarugaba Eliab wo mu murenge wa Cyuve yabibwiye Rwandayacu.Com.

Yagize ati: “ Uru ruganda rwatumye tubona akazi, abana bacu ubu ntubakirirwa bakubita amaguru ngo bagiye gukora za Kigali, ubu rero na twe nk’abahinzi twabyungukiyemo kuko abakozi bo kuri ruriya ruganda bafatira ifunguro mu kigo cyarwo, imyaka bateka bayigura iwacu, ubu ibirayi nta handi mbigurisha uretse mu rwunge, inkwi ni ho tuzijyana, n’abakora mu gikoni hariya ni abana bacu, Urwunge rwose rwatumye dukomeza kwiteza imbere,dushimiye umuyobozi wabo kuko yadufashirije n’abatishoboye mu bihe bya Covid-19 turimo ubu bikaze”.

Abakozi bo muri UWSSS Ltd bavuga ko biteje imbere kubera imirimo bahwe n’uruganda

Umukozi wa Urwunge Uwss LTD ushinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ikinyobwa bakora muri ruriya ruganda Migabo Hubert avuga ko intego ari uko batoza abakozi babo gukomeza kwimakaza umutekano mu ngo zabo , ariko kandi ntibigarukire aho ahubwo ngo na  bo bakazavamo ba rwiyemezamirimo batanga akazi,kandi intego ni uko dukomeza gukora ibinyobwa byujuje ubuzirange .

Yagize ati: “ Ubu turakiyubaka mu gihe cy’imyaka ibiri dufite abakozi bagera kuri 70, bose bafite ubwiteganyirize buzabarwanaho mu zabukuru, aba bose bahemberwa muri za banki zinyuranye, ubu rero aha muri kino kigo dufite abagore bagize umubare w’abagore bagera kuri 60% urumva rero ko bagize umubare munini, iyo turebye koko usanga mu miryango yabo hariimpinduka mu iterambere, icyo dusaba rero iyo miryango ivuga ko yateye imbere ikwiye gukomereza aho ikagera ubwo nay o itanga akazi.Ubu dufite intego yo kwagura imirimo yacu noneho dukora n’inzoga zo mu bitoki”.

Umukozi ushinzwe ubuziranenge muri UWSS Ltd Migabo Hubert

Uyu mukozi akomeza avuga ko ikinyobwa bakora ari kimwe mu bifitiye umubiri akamaro, aho gifasha abakinywa kuruhuka neza ndetse kikagwa neza abagikoresha, uwakumva rero ngo ashaka urwunge cyane abifuza gucuruza iki kinyobwa no kukinywa bahamagara kuri telefone ngendanwa  +250788635740.

 

 2,198 total views,  4 views today