Musanze:Ikiraro cya Muhe imirimo yo kugisana yatangiye

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Nyuma y’aho igitangazamakuru Rwandayacu.Com kiganiriye n’abaturage bo  mu kagari ka Ruhengeri, cyane abaturiye ndetse n’abakoresha ikiraro cya Muhe, bakagaragaza impungenge zabo cyane ko cyari cyatangiye kwangirika, kuri ubu noneho imirimo irarimbanije, ndetse abaturage bishimiye ko babonyemo n’akazi kandi  ngo bakaba bishimiye ko batazongera kugwa mu  mugezi wa Muhe.Ibi biraza bishimangira ibyo ubuyobozi bwari bwasezseranije abaturage ko iki kiraro mu minsi mike kiraba cyatangiye gusanwa.

Umwe mu baturiye uyu mugezi Umusaza Midago yavuze ko yishimiye ko ubuyobozi bwumvise ikibazo cyabo none hakaba hari kubakwa iki iraro.

Yagize ati: “ Iki kiraro cyari kiduteye ubwoba ko hazagira umuntu ugwamo agapfa azize ko haba harabayeho uburangare bw’ubuyobozi na twe abaturage kuba nta makuru twatanze, ubu rero kirimo kubakwa abana bacu bahabonye imirimo, kandi ninatwe gifitiye akamaro , twiyemeje kugifata neza kandi twishimiye ko imvugo ariyo ngiro, umuyobozi yarabivuze none kirubatswe”.

Imirimo yo kubaka ikiraro cya Muhe irarimbanije, urubyiruko rwahabonye imirimo

Umwe mu rubyiruko  rwahabonye akazi avuga ko iki miraro kibahaye inyungu inshuro ebyiri.

Yagize ati: “ Muri ibi bihe bya Covidi-19 nka  njye w’umusore kandi w’umunyeshuri, ubu mbyungukiyemo kuba batangiye kubaka iki kiraro cya Muhe, mpabonye akazi amafaranga nzakuramo nzayizigamira nkuremo ibikoresho by’ishuri, ikindi ni uko iki kiraro nanone kije kubungabunga ubuzima bwacu ntituzongera kugwa muri uriya mugezi wa Muhe, twiyemeje rwose ko nicyuzura tuzagifata neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iteramberery’ubukungu Rucyahana Mpuwe Andrew , asaba abaturage gukomeza gufata neza ibikorwaremezo kandi ko mu gihe haramuka hagize ibyangirika bagakomeza gutanga amakuru, ikindi abasaba ni ugukomeza kwirinda Covidi-19, bagira isuku muri byose kandi birinda ingendozitari ngombwa, bambara agapfukamunwa aho bari hose cyane nka bariya bari kubaka iki kiraro na  bo basabwa kwita kuri ya gahunda yo guhana intera.

 1,117 total views,  2 views today