Rwanda: Ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu bihe bya Coronavirus bigiye gukorwa. Minisitiri Shyaka

 

 

Yanditswe na Editor

 

Mu gihe abaturage bakomeje kubahiriza gahunda ya Leta yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo Corona Virus, baguma mu ngo zabo,kandi hakaba hari bamwe  mu baturage batishoboye Leta ikaba igomba kubamenyera ibibatunga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase avuga ko iki gikorwa kigiye gutangira kuri buri wese ukeneye ubufasha.

Inkuru www.rwandayacu.com ikesha ikinyamakuru Igihe.com, ivuga ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko muri ibi bihe abaturage basabwe kuguma mu rugo mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, abatishoboye bagiye guhabwa ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho.

 

Ibi bikaba byagaragaye mu butumwa mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri Shyaka yavuze ko ibi biribwa bigomba gutangwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali; iz’umurenge zikazunganira.

Yakomeje agira ati: “Turabitanga urugo ku rundi, bityo tunubahirize ingamba zo kwirinda Coronavirus. Turifashisha kandi ba Mutwarasibo, dore ko banazi ingo z’abagenerwabikorwa. Aho bikenewe bunganirwa n’izindi nyangamugayo zituye aho. Ibyakiriwe biremezwa.”

Yavuze ko ubufasha bwa Leta busanzwe buhabwa abatishoboye nka VUP, burakomeza gutangwa kandi bwihutishwe.

Yakomeje ati “Abaturage bashaka ubwabo kugoboka abandi, barabimenyesha ubuyobozi bw’ibanze bubegereye kugira ngo twirinde akajagari n’akavuyo! Za komite zavuzwe ni zo zibigeza ku bo bigenewe.”

Kugeza kuri uyu wa Gatanu, abantu mu Rwanda bamaze kwandura Coronavirus bari bamaze kugera kuri 54, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yaraye ageneye abaturage kuri uyu wa Gatanu, yashimiye abaturage ubufatanye, ubwitange no kumvira amabwiriza bakomeje kugaragaza.

Yanashimiye by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi ubwitange bakomeje kugaragaza, avuga ko Guverinoma izi neza ko ibi bihe bihe bitoroshye, kandi byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose.

Yakomeje ati “Leta irakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe. Inzego zitandukanye zirategura uburyo abatishoboye bafashwa. Hasigaye kubyihutisha.”

Yashishikarije abaturage kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati y’umuntu n’undi haba mu rugo n’ahandi, gukaraba intoki neza kandi kenshi no kwitabaza ubuyobozi igihe umuntu agaragaje ibimenyetso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali, Nyamutera Innocent, yavuze ko bafite abaturage benshi bari bakeneye gufashwa, kubera ko nk’abaryaga ari uko bakoze, ubu bari bahangayitse.

Yavuze ko hari ibiribwa Leta yamaze kugeza mu mirenge, ubu hari amabwiriza ategerejwe arimo ingano y’ibiribwa umuntu umwe ari buhabwe, ubundi bigatangira gutangwa mu baturage babikeneye kurusha abandi.

Yakomeje ati “Turimo gukoresha ba Mutwarasibo tubaza abafite ibibazo, bikanyura mu Kagali, mu midugudu ariko bihereye ku Isibo. Ubu hari inkunga yatanzwe na leta, abaturage barayihabwa uyu munsi. Harimo ibishyimbo, umuceli, akawunga, ifu y’igikoma, amakaroni n’isabune.”

Ni igikorwa kiza kuba hirya no hino mu gihugu aho bikenewe, nyuma y’ibarura rimaze iminsi riba mu masibo.

 

 1,977 total views,  2 views today