Umujyi wa Goma ubaye uwa kane muri Congo Kinshasa wagaragayemo umurwayi wa corona virus

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubunyamabanga bw’agashami gashinzwe kurwanya Coronavirus buremeza ko mu barwayi 17 bashya babonetse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwe aturuka mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu mujyi wa Goma, Ibi bikaba byatangajwe ku wa 30 werurwe 2020.

 

Iri tangazo rivuga ko mu  mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’aho hagaragaye, umurwayi wa mbere wa Coronavirus, kuri ubu haka hafashwe ingamba zo gukumira urujya n’uruza.

hakaba hafashwe ingamba zikomeye zirimo no guhagarika urujya n’uruza.

Kugeza ubu muri Kivu y’amajyaruguru ni ho hantu ha kane muri zimwe mu ntara zagaragayemo umurwayi wa Corona Virus, kuko mbere yagaragaye muri Kinshasa, Iturina Kivu y’Amajyepfo .

Uyu murwayi ku nshuro ya kane yageze  muri Goma ku wa18 Werurwe 2020,yageze  mu kato ku wa 23 Werurwe 2020, akaba ari  umukozi w’umuryango nterankunga ukorera i Goma, we akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Kasivita Nzanzu yasabye umuyobozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka gushakisha abakozi bakora ku mupaka munini wa Grande Barrière bahuye n’uwo murwayi waje avuye mu Rwanda

Umugi wa Goma kubera ubucucike mu miturire byakorohera Corona Virus kwinjira mu baturage

Kugeza ubu muri Kongo Kinshasa habarurwa abarewayi ba Corona Virus bagera kuri 98, mu gihe abagera ku munani bamaze kwitaba Imana, ku wa 29/3/2020 ni ubwo iki cyorezo cyagaragaye no mu mugi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bagera kuri babiri.

 908 total views,  2 views today