Gicumbi:Bamwe mu baturage bitwaje imyemerere ntibatinya Corona Virus

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’ubw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero muri aka Karere burasaba abaturage bose kureka ibihuha kuri iki cyorezo bakirinda kandi bakanakirinda n’abandi bubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima n’izindi ngamba uko byakabaye.

Ibi karabitangaza mu gihe hari bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza imyitwarire idahwitse ku bijyanye no gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Corona virus  bamwe bitwaje imyemerere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix arasaba kubyirinda no gutahiriza umugozi umwe mu guhangana n’iki cyorezo cyugarije isi kitaretse n’u Rwanda.

Yagize ati: “Abaturage barasabwa kwirinda ibihuha kimwe no kudafata iki cyorezo nk’imikino, aho bamwe usanga bashyira inkweto mu mazuru ngo bari kwirinda , ikindi birinde amakoraniro kuko ubu ntibyemewe, ibindi birinde ibihuha ahubwo birinde, kuko iki cyorezo cyugarije isi kandi ntikigira umuti n’urukingo ikiza ni ukwirinda baguma mu ngo ndetse no gukaraba intoki igihe cyose”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi avuga ko kwirinda Virus ari ibya buri buri wese bitagendeye ku myemerere.

Bamwe mu abaturage batunga agatoki harimo abitwa ngo ni abarokore aho usanga  bapfobya ingamba zo kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo cya Corona virus bitwaje ko ngo hari amasezerano yo kubarinda bafitanye n’Imana.

Kamugisha ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Mukarange, yagize ati: “ Aba barokore barabeshya iyi ndwara igera kuri buri wese , aba bavuga ko batafatwa n’iyi ndwara bitwaje ko bafite amasezerano n’Imana , ibini ukwibeshya kandi na Bibiliya ivuga ko Muntu nabura ubwenge Imana izamureka, ntabwo umurokore afite ubudahangarwa kuva akiri umuntu kandi afite ubuzima”.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro  ry’Amatorero n’Amadini mu Karere ka Gicumbi Nshogoza Protais avuga ko abaturage nk’aba bakigaragara koko, ariko ko imyitwarire nk’iriya idakwiye.

Yagize ati: “ Hari bamwe na bamwe bo mu madini n’amatorero atandukanye bavuga ko ngo bafite amasezerano y’Imana ko iyiCorona Virus izagenda itabagezeho, bakaba bakwitwara uko babonye kose, amasezerano na yo arabagarirwa, kuko nemera ko Imana yaduhaye guhitamo ikibi n’ikiza, ni ngombwa rero ko twirinda kuko iyi virus ntikwiye gukinishwa, buri weseniyirinde ku giti cye, arinde n’abandi”.

Gahunda ya Leta ni uko buri muturage wese akwiye kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo , usohotse akaba agiye guhaha , kwivuza cyangwa se indi mpamvu ikomeye ituma umuntu asohoka mu rugo, utubari n’insengero birafunzwe kugira ngo abantu birinde kwegererana, kandi buri wese asabwa kugendana na mugenzi we hagati yabo hari intera ya metero imwe nibura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busaba abaturage kwirinda Corona Virus

 1,028 total views,  1 views today