Gicumbi: Abasigajwe inyuma n’amateka bijejwe ibitenge amaso ahera mu kirere

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Abasigajwe inyuma n’amateka bagera ku 147 bo mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi barifuza kumenya irengero ry’ibitenge bari bemerewe bagombaga guserukana mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ariko nyuma ngo ntibaze kubihabwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba bwo butangaza ko ibitenge byari bihari ariko batari kubihabwa umubare utuzuye, ubu hakaba hari gushakishwa uburyo byuzura.

Mariyana Nyiradende ni umwe mu bagore bijejwe ibitenge,

Yagize ati : « Ubuyobozi bw’akagari bwatwijeje ibitenge twagombaga guserukana mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro kandi byabereye hano mu mudugudu wacu ;ariko twatunguwe no kubona  batabiduhaye kuri uwo  unsi ndetse na nyuma y’aho none amaso yaheze mu kirere, ibitenge byaraje tubona babisubijeyo none mbona barabyishyiriye mu kagari ntawamenya uburyo tuzabibona ubuyobozi nibudutabare ».

Umukozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu Murenge wa Byumba Habinsuti Robert  nawe ashimangira koko biriya bitenge bari babyijejwe  bakaba baragombaga ku biserukana mu munsi mukuru ; ariko nyuma ngo biza kugaragara ko umubare w’ibyabonetse wari muto ugereranyije n’abagombaga kubihabwa.

Yagize ati : «  Ni byo koko abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Ngondore, hari ubuvugizi twabakoreye bijyanye no kuba babona ibitenge byo kwambara , ibi rero twabihawe na CARTAS,iduha ibitenge 40 ; ariko twaje gusanga umubare ari muto, bagombaga kubyambara ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro , dufite umubare ugera kuri  221 muri bo abagore 147 ni bo bagombaga guhabwa ibitenge muri ako kagari ka Ngondore, kubera ari bike rero ubu bibitse mu kagari, turateganya gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo tubyongere ku mubare ubakwiriye ».

Akagari ka Ngondore mu mudugudu watujwemo  imiryango igera kuri 59 w’abahejwe inyuma n’amateka ;ubarurwamo abaturage bagera kuri 221.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore  wo mu cyaro wabereye Ngondore

 942 total views,  2 views today