Rwamagana : Ababyeyi barasabwa kudatererana abana bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ihohoterwa rikorerwa abana b ‘abangavu ni ikibazo kimaze gufata indi ntera ;kuko usanga akenshi ababahohoteye bakabasambanya bahita bacika bakabura, ntibafatwe ngo bashyikirizwe ubutabera ugasanga abo bana b ‘abakobwa aribo bahanganye n’icyo kibazo bonyine nta kirengera ndetse banamara kubyara ugasanga imiryango yabo ariyo ibitanaho n’umwana babyaye nyamara n’uwabyaye yari agikeneye kurerwa.

Abana baterwa inda bakiri bato usanga hari amahirwe amwe namwe bagenda batakaza harimo nko kudakomeza amashuri yabo, bakabanza kwita kubo babyaye ndetse bamwe bikanabaviramo kudasubira mu ishuri burundu ugasanga akenshi bigira ingaruka kubana bavutse muri ubwo buryo zidasize na banyina kuko baterwa inda batujuje imyaka y ‘ubukure bikanateza rimwe narimwe amakimbirane mu muryango aho abagabo batunga agatoki abagore babo ko barangara ntibaganirize abana babo kubijyanye n ‘ubuzima bw ‘imyororokere, banabakurikirane umunsi kumunsi bo bakigira ba ntibindeba, kandi umwana ari uwabo bombi.

Ni mu bukangurambaga bwise “Tujyanemo mu kurengera abana ” bwabereye mu Akarere ka Rwamagana mu Umurenge wa Fumbwe bwahuje inzego z’ibanze, Akarere na Guverineri w ‘intara y’uburasirazuba Gasana Emmanuel barebera hamwe ibibazo bibangamiye abana harimo isambanywa ry’abana, inda z’imburagihe ziterwa abangavu, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ndetse n’imirimo ivunanye ikorerwa abana.

Abari bitabiriye umuhango na bo biyemeje kurwanya ihohotera

Umuhoza Fiona ni umwana watewe inda afite imyaka 15 avuga ko yakoze imibonano idakingiye bikamuviramo gutwita ngo no kugirango ababyeyi babyakire kuko ariwe wari mu kuru mu rugo kandi afite imyaka mike bitari byoroshye.

Yagize ati “, Naratashye njya mu rugo, mbwiye umuhungu ko ntwite ahita yigendera, ntinya kubibwira ababyeyi, mama yaje kubyumva hanze ariko ntiyabyemera, ubwo mama yabwiye umujyanama w ‘ubuzima banjyana kwa muganga bafashe ibizami basanga ndatwite, mama ananirwa kubyakira kuko nari mukuru mu rugo kandi imyaka mfite ari mike, ariko byageze aho abona ko atantererana akajya anjyana kwa mu ganga nk ‘umugore utwite kugirango bakurikirane ubuzima bwanjye n’ubw ‘umwana nari ntwite, ubu umwana afite umwaka n’amezi atatu uyu mwaka ugiye gutangira mu kwa cumi nzasubira mu ishuri kandi ndifuza kuzaba umuntu ukomeye ngafasha ababyeyi n’umwana wanjye “.

Abahujinkindi Josephine ni umubyeyi ufite umwana watewe inda afite imyaka 14 akamubahafi akaguma kwiga atwite kurinda abyaye akagira inama abandi babyeyi kwita kubuzima bw ‘abana babo ntibabatererane kuko bahuye nicyo kibazo.

Yagize ati ” Umwana wanjye yahohotewe n’umukozi nari mfite murugo amushukishije utuntu kuko we yari mu kuru afite imyaka 23 , amaze kubimenya arigendera umwana atangira kurwaragurika ndamuvuza biranga nk ‘umubyeyi ushishoza mujyana kwa muganga bafashe ibizami basanga aratwite mpita ngwa muri koma nibaza uko mbibwira se ,ariko nza gufata umwanzuro ndabimubwira nawe agwa muri koma, nyuma twaratuje mbaza umwana nti ko utwite wigaga biragenda bite? Umwana ansubiza ko ashaka kwiga, ndamureka asubirayo inda arayigana abyara uwo munsi baruhutse umwaka urangiye, basubira gutangira umwana afite ukwezi n’igice byari bigoye ariko ndamugumana asubirayo, ababyeyi bamwe bakambwira ko umwana yagombaga kuva mu ishuri akazabanza akarera umwana akazabona gusubirayo, ariko nanga ku mutererana ngo ataba yarahuye n’ikibazo nanjye nkamutera ikindi cyo ku mukura mu ishuri, nkabwira ababyeyi ko twajya tuba hafi y’abana bacu igihe bahuye n’ikibazo nti tubatererane ngo tubahahane, kuko ikibazo iyo kivutse ntawundi ukikwakira. ”

Kabatesi Promise Olivia uhagarariye umushinga utegamiye kuri leta Empower Rwanda wita kubana b ‘abakobwa babyariye iwabo batarengeje imyaka 18 yavuze uburyo bita kuri abo bana bakanabakurikirana kugeza banahawe ubutabera.

Yagize ati “, Tubanza kumenya abo bana barengana ko harimo abana b’abakobwa babyariye iwabo batarengeje imyaka 18 tukabegera tukabaganiriza tukumva ibibazo bitandukanye bafite, kuko abenshi usanga barahungabanye baravuye mu muryango yabo tukabaganiriza tukabahuza nayo, tubafasha gusubira mu mashuri n’abatarashoboye kujya kwiga kubera ikibazo cyo kutabona aho basiga abana tukabafasha kwiga imyuga bibumbiye mu matsinda ngo bashobore nabo kwiteza imbere barere abana babo badahungabanye, tukabafasha kumenya imibereho yabo yaburi munsi kugirango tubakorere ubuvugizi bashobore kubona ubutabera kuko abenshi baba barahungabanye barahohotewe tukababera ikiraro kibageza ku butabera kugirango ababahohoteye bagezwe mu nkiko. ”

Mu imirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana habarurwa abana b’abangavu batewe inda z’imburagihe bagera kuri 286.

 1,165 total views,  2 views today