Gisagara:Ibyo abaturage bafata nk’imari babwiwe ko ari inzira iganisha ku rupfu
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara, bavuga ko imyanda yo mu bwiherero ari imari imari ikomeye cyane bayifumbiza abandi bakayigurisha , nyamara inzego zishinzwe ubuzuma zitangaza ko gukoresha ifumbire yo mu bwiherero mbere y’imyaka 5 bishyira ubuzima mu kaga.
Mukamugema Consolate ni umubyeyi w’imyaka 53 , atuye mu murenge wa Ndora avuga ko ubwiherero butanga umusaruro
Yagize ati: “ifumbire iva mu musarane ni ingirakamaro cyane kuko iyo uyikoresheje imyaka itanga umusaruro mwinshi , kuko iyo hari abayikeneye baraza bakayividura bakayishyira ahantu igahora bakayifumbiza nyuma y’amezi nk’atanu , ariko noneho twaje gutungurwa ni uko burya ngo haba harimo inzoka twari tuziko iyo umusarane wamaze kubora inzoka na zo ziba zapfuye”.
Mukamugema Consolate (foto rwandayacu.com).
Mbanzarugamba Fidele nawe ashimangira ko ifumbire ikomoka mu bwiherero ari ubukungu bukomeye cyane ko ngo iyo umuntu atoreye itungo na rimwe ayifashisha
Yagize ati: “Buriya iyo umuntu adashoboye kubina ifumbife y’amatungo nka twe bitatworoheye kuba twagura inka, dukoresha ifumbire yo mu musarane niyo waba utaruzura twirwanaho , turavidura wa mwanda tukawuvanga n’ivu tukajya gutera ibigori n’amashu kandi kandi bitanga umusaruro, ni ibintu njye namaze igihe nkoresha , batubwira ko ngo harimo inzoka ariko bisaba nyine abaganga bafite ibyuma bisuzuma”.
Mbanzarugamba avuga ko ifumbire yo mu bwiherero ituma imyaka yera neza (foto rwandayacu.com).
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza Jean Claude; ashimangira koko hari bamwe mu baturage bakoresha ifumbire ikomoka ku misarane , ariko kuri ubu ngo bashishikariza abaturafe kwirinda gukoresha iriya fumbire mu gihe itari yabora neza
Yagize ati: “Hari abashora mu bwiherero baganije gukuramo ifumbire nyamara bakiyibagiza ko haba harimo inzoka zinyuranye cyane ko n’iyo misarane iba itarabora, icyo turimo gukora ubu rero dufatanije n’ishami ry’ubuhinzi ni uko abaturage bagendera kure iriya myanda, turabashishikariza korora inka ndetse no kugira ibimoteri bishyirwamo iriya fumbire ikomoka ku bishingwe, mu gihe dutegereje icyo ubushakashatsi buvuga kuri iki kibazo cy’ifumbire yo mu bwiherero”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza Jean Claude(fot rwandayacu.com)
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima umu Rwanda (RBC) Hitiyaremye Nathan avuga ko ifumbire yo mu bwiherero ishobora gushyira ubuzima mu kaga iyo umuturage ayikotreshe nta bwirinzi cyangwa se ngo ayikoreshe munsi y’imyaka 5 umusarane umaze kuzura ukanapfundikirwa
Yagize ati: “ Abakoresha ifumbire yo mu bwiherero haba mu buhinzi bw’imyaka n’imboga bamenye ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga tubasaba nibura ko mu gihe umusarane wuzuye bawukoresha nibura hejuru y’imyaka 5 , kuko buriya ubushakashatsi bugaragaza ko inzoka nyinshi amagi yazo ashobora kumara imyaka irenga 5 atarapfa , aha twavuga nk’inzoka bita asikarisi n’izindi, turakomeza rero gukangurira abaturage kudapfa gukoresha iriya fumbire mu gihe itaragera ku ku myaka yateganijwe ngo ibe yakoreshwa”.
Nthan asaba abaturage kwirinda gukoresha ubwiherero nk’ingarani (foto rwandayacu.com).
Raporo yakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda mu mwaka wa 2019-2020, igaragaza ko intara y’Amajyaruguru ariyo iza ku isonga mu kugira abantu benshi barware inzoka zo mu nda ku kigero cya 41% Intara y’Iburengerazuba ikaza ku kigero cya 40%, Intara y’Amajyepfo, 33% Intara y’iburasirazuba 29%, Umujyi wa Kigali21% ;mu gihe ijanisha rusange mu Rwanda abaturage 33% barwaye inzoka zo mu nda.
332 total views, 2 views today