Musanze:Polisi irasaba urubyiruko gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ku wa 15 Nzeri, 2021;Ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga abaturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19 bo mu mugi wa Musanze, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Ndayisenga,Yasabye urubyiruko kwirinda gukomeza kwishura mu bikorwa bibi bishobora gutuma bandura Covid 19;abasaba kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Aba baturage bose uko bagera kuri 28, bafashwe mu ijoro ryo kuwa 14Nzeri 2021, umubare munini muri bo akaba ari urubyiruko, ari n’aho CIP Ndayisenga ahera arusaba gukomeza kwirinda Covid 19, cyane ko muri bo hari bamwe bagifite imyumvire ikiri hasi ku bijyanye n’icyorezo cya Covid 19.

Yagize ati “ Aba bantu mubonye hano bafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19, twabasanze mu maresitora ba nyira yo  bahinduye amakabari, ikindi aba bantu bari banarenze ku masaha yo gukumira Covid19, ikibabaje rero ni uko nk’uko mwabibonye , umubare munini ni urubyiruko ku buryo 60% ni bo biganje , kuko hari abagifite imyumvire bavuga ngo ntabwo bafatwa na Covid 19, abandi ngo barikingije, ibintu rwose bihabanye cyane, kuko Covid 19, irahari irica, yemwe hari na bamwe mu rubyiruko yahitanye, ndasaba rero urubyiruko rwose ruba nyambere mu kwirinda iki cyorezo.”

CIP Ndayisenga avuga ko urubyiruko rudakwiye kwirara mu gukumira no kwirinda Covid 19(foto Ngaboyabahizi Protais)

CIP Ndayisenga, akomeza asaba abafite amaresitora kutitwaza uburenganzira bahawe ngo bakomeze kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19, kubera ko abafatirwa muri ibyo bikorwa bikerensa icyorezo cya Covid 19, babihanirwa.

Yagize ati “ Rwose kuba abafite za resitora baroroherejwe mu mikorere mu bihe bya Covid 19, ntibivuze ko bakora za kabari muri izo resitora, bakwiye kumva ko ari ngombwa ko birinda bakarinda n’ababagana, ibi bintu bimaze igihe byigishwa ariko ababirengaho biba ngombwa ko bahanwa , uretse ko intego ya Polisi ntabwo ari uguhana ahubwo  ni ukwigisha, abakomeje kubirengaho rero nyine bacibwa amande hagendeye kuri gahunda yashyizwehio n’inama njyanama y’akarere, buri wese yumve ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19.”

Bamwe mu rubyiruko bafatiwe mu bikorwa byo kutirinda Covid 19;baganiriye na Rwandayacu.com na  bo bashimangira ko umubare munini muri Musanze barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19 nkana, ariko nanone bagasaba n’imbabazi, nk’uko Munemana abivuga

Aragira ati “  Ni byo koko  twafatiwe muri resitora umubare minini banywaga inzoga, ntabwo twakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid19, abenshi nit we abasore n’inkumi, ubundi twinjira mu kabari nk’abagiye kurya ubundi tugafata agacupa , urabizi rero urubyiruko ni abantu bakunda kwihagararaho bavuga Covid 19 ntayo , bagakomeza bakanywa kugeza ubwo rwose bica amabwiriza yo kwirinda, nkanjye ejo bwije nshonje njya muri resitora nsanga rwose abenshi barimo kunywera, nta ntera yari irimo ngo birinde, abanywaga bari benshi kuruta abafataga amafunguro, nifuza ko n’abacuruza ibinyobwa bagira uruhare mu gukumira ibi byaha, bakajya batahana izo nzoga, njye ndasaba imbabazi ntibizongera.”

Umubare munini w’abafatirwa mu bikorwa byo kutirinda Covid 19 ni urubyiruko (foto Ngaboyabahizi Protais).

Niyigena Alphonse Marie n’umwe mu bafashwe bacuruza inzoga avuga ko  kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid batayubahiriza rimwe na rimwe.

Aragira ati “ Bamwe muri twe bacuruza ibiribwa tugahindura tugacuruza inzoga nyinshi, turi mu batabasha kubahiriza amabwiriza ya Leta, nka njye byarti sa mbiri n’iminota 20, iwanjye bahasanze abantu basaga 40, urumva ko no kwirinda ntabwo byari byoroshye, kuko harimo n’abashobora kuba basinze, iri ni ikosa ntazongera gukora, kandi umubare munini nk’uko mu bireba ni urubyiruko,  ntabwo nzongera kunywesha cyangwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid19.”

Bamwe mu bafatwa batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid 19 bavuga ko bicuza ibyo baba bakoze (foto Ngaboyabahizi Protais)

Mu mugi wa Musanze no mu nkengero zawo mu gihe cy’amezi atatu ni ukuvuga Nyakanga kugeza ku wa 14 Nzeri 2021  abagera ku 2,438 bafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19.

 

 

 974 total views,  2 views today