Nyabihu:ADRA Rwanda yahuguye urubyiruko rusaga 800 ku ihame ry’uburinganire  n’ubwuzuzanye mu muryango

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Urubyiruko rugera kuri 820 rwo mu mirenge ya Kintobo , Bigogwe, Jenda, na Karago, rw’abakobwa n’abahungu  bomu karere ka Nyabihu;rwahuguwe  na ADRA Rwwanda ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, ibintu urubyiruko rwakuyemo isomo riha uburenganzira mu muryango akwiye.

Aya mahugurwa yamaze iminsi igera kuri itatu, abayateguye aribo ADRA batangaza ko urubyiruko rukwiye kumva ko uburinganire mu muryango, ari rwo bwubakiyeho.

Nkundimfura Rosette, umukozi wa ADRA ushinzwe ihame ry’uburinganire.

Umukozi  wa ADRA Ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango Nkundimfura Rosette, yagize ati: “ Ubu urubyiruko ni yo ntango y’umuryango,  turabigisha ihame ry’uburinganire kuko iterambere ry’igihugu n’umuryango rishingiye uko urubyiruko rwateguwe, tubereka ko imirimo umukobwa akora n’umuhungu yabikora, twasanze rero bitanga umusaruro aho twanyuze hose”.

Nkundimfura yongera ko uru rubyiruko rwigishwa uburyo bwo kwirinda gutwara no gutera inda zitateguwe  , kuko ari kimwe mu bidindiza iterambere ryabo, ikindi ni uko bababatoza kwihangira imirimo bahereye ku bintu bito bafite hafi yabo aho batuye.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa bavuga ko bahungukiye byinshi, nk’uko Uwineza Clemmence wo muri Mukamira yabivuze,

Yagize ati: “ Ibikorwa bya ARDA Rwanda ni ingenzi kuko bidukangurira kwirinda kwiyandarika ndetse no kwikura mu bukene, nkanjye banteye inda nkiri mu ishuri mu mwaka wa kabiri  w’amashuri yisumbuye , ariko nyuma yo ,ubyara nakunze guhura n’itotezwa , ADRA Rwanda rero ku bw’amahugurwa yampaye nariyakiriye , mpereye ku nkoko  imwe maze kugera kun tama ebyiri, urubyiruko rw’abakobwa cyane dukwiye kwirinda irari rituma badutera inda”.

 

”.

Hanyurwimfura Innocent, we ngo yajyagsa yumva ko imirimo ikwiye gukorwa  n’abakobwa mbese imirimo ikorwan’abagore idakwiye umugabo.

Yagize ati: “ Nakuze mbona data adakubura mu rugo, nanjye nkumva ko nkwiye kutazisuzuguza ngo nkubure noze ibikoresho byo mu gikoni, cyangwa se mesere mushiki wajye, ariko mu gitondo nabigerageje mbona ko nta cyo bintwaye , ibi byampaye isomo ko ninashyingirwa nzafatanya n’umugore wanjye kuko twasanze ubufatanye ari intambwe y’iterambere, kandi urubyiruko rw’u Rwanda twese twumvise ihame ry’uburinganire igihugu cyacu cyakomeza kuba bandebereho”.

Nyuma yo gutanga amahugurwa ADRA Rwanda yatanze inkoko imwe kuri buri wese ni ukuvuga ko hatanzwe inkoko zitanga amagi zigera ku 820,mu rwego rwo kunoza imirire, no gutoza urubyiruko gukora.

 433 total views,  2 views today