Rusizi: Inama y’umushyikirano yatanze ibisubizo ku baturiye Bweyeye.

 

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice.

Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye, akarere ka Rusizi , bishimira ko mu biganiro by’umushyikirano  ku nshuro ya 17,bahakuye umuti w’ibibazo by’ingorabahizi byari bibangamiye, harimo ikibazo cy’ubutaka busharira bityo bigatuma butera neza, ikindi ni uko bakoraga ingendo ndende bajya gushaka serivise z’ubuzima.

Bamwe mu baturage bo mu bweyeye bavuga ko baheruka bahinga ariko ngo kujya mu murima bagaheba, nk’uko umwe muri bo yabibwiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo bakurikiranaga ibiganiro by’inama y’umushyikirano kuri site  ya Rasano muri uyu murenge.

Yagize ati: “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika dufite imisozi ihanitse kandi ubutaka bw’aho turahinga ntidusarure, tukaba rero twifuza ko mwaduha ubwunganizi tukabona ishwagara igabanya ubusharire byaba ari ibintu byatuma tuzamura umusaruro”.

Kuri iki kibazo Minisiteri y’Ubuhinzi , ivuga ko kigiye kubonerwa umuti nk’uko Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yabitangaje.

Yagize ati: “ Ku kibazo cy’ubuhinzi muri Bweyeye ni uko icyo nabizeza ni uko ibikorwa byo kugabanya ubusharire ndetse n’amaterasi y’indinganire kimwe n’ifumbire, iki kibazo guhera muri Mutarama 2020, kizatangira gushakirwa  umuti, kandi twabivuganye nabo”.

Abo mu Bweyeye bakimara kumva inkuru nziza ku bibazo bari bafite bahagurukiye icyarimwe bashima umukuru w’igihugu.

Ikindi kibazo cy’ingorabahizi ku baturiye Bweyeye cyahawe inzira ni ikijyanye no kubona serivise z’ubuvuzi, nk’uko umwe mu bagore bo muri Bweyeye yagishyikirije Perezida wa Repubulika.

Yagize ati: “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twifuzako Poste de Sante ya Rasaniro yahabwa ubushobozi nk’ubw’ikigo nderabuzima.

Yagize ati: “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twabasabaga ko Poste de santé ya Rasano hano,yakongererwa ubushobozi ikaba yakora nka Centre de santé kubera ko abaturage bakora urugendo rw’amasaha atanu bakoze ibirometero  bisaga 30, bajya kuri Centre de Sante iherereye mu kagari ka Kiyabo hari ubwo abagore babyarira mu nzira”.

Minisitiri w’ubuzima  Dr Diane Gashumba  yatangaje ko iyi minisiteri ayobora, igiye kuganira n’ubuyobozi bw’akarere kuri iyi ngingo maze poste de santé ya Rasano  maze ikajya ibunganira mu guhabwa serivise zinoze mu buvuzi.

Yagize ati: “ No muri Poste de santé dushobora kuhagura tugashyiramo abakozi ku buryo bashobora kubyarizamo , twemeye ko tugiye gufatanya n’akarere tukagura ababyeyi bakajya baharuhukira , kuko iyo urugendo ari rurerure tuba dukwiye kubunganira”.

Muri rusange abaturage bo muri Bweyeye bishimiye ibisubizo bahawe ndetse n’iterambere bagenda bagezwaho n’imiyoborere myiza harimo imihanda amazi n’amashanyarazi.

 

 

 

 3,228 total views,  4 views today