Rulindo:Murambi bamwe mu bagore bitwaza uburinganire bagatakaza indangagaciro za kirazira

 

Yanditswe na Bagabo Eliab

Bamwe mu bagore bo muri santere ya y’ubucuruzi ya Taba akagari ka Bubangu mu umurenge wa Murambi akarere ka Rulindo;bavuga ko babazwa na bamwe mu bagore bagenzi babo barangwaho imyifatire mibi bitwaje uburinganire, maze bagateshuka ku nshingabo zabo bakishora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi,bakaba basaba bagenzi babo gukomera ku muco nyarwanda n’indangagaciro zabo bagakomeza kuba ba mutima w’urugo.

Mukandori Glorieuse ni umugore wo mu murenge wa Murambi avuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bitewe n’imyitwarire mibi babatera igisuzuguriro,

Yagize ati: “ Rwose ntitwishima iyo tubonye hari bamwe muri bagenzi bacu biyandarika , mu businzi , guteshuka ku nshingano z’urugo , ibi ni bintu bidutera igisuzuguriro , iyo ubonye umugore yirirwa kuri santere y’ubucuruzi yasinze akarara abyina mu kabari twumva ko hari bamwe mu bagore batarumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwizuzanye, ubwose ko rimwe n’abagabo barengana , uzataha sa sita z’ijoro niyikangarira uzavuga ngo akubereye mubi , oya, turashaka ko abagore bagifite uyu muco mubi , gukomeza kubahanira mu mugoroba w’ababyeyi ndetse n’amatsinda anyuranye duhuriramo”.

Mukandori avuga ko umugire akwiye kuba koko umutima w’urugo

Mukandori yongera ho ko hari bamwe mu bagore barara bagenda mu tubari bakirwa ari abasinzi, abana biriwe ubusa , ndetse n’abagabo babo , maze wabakebura bakakwamagana ,ibi ngo ni ibintu bumva bikwiye guhagurukirwa ngo kuko na byo ari bimwe mu bikurura igwingira ry’abana n’amakimbirane adashira mu miryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Gasanganwa Marie Claire ,  avuga ko iki kibazo koko  kigaragazwa n’abaturage ariko ko kirimo gushakirwa  umuti binyuze mu nteko z’abaturage no mu bukangurambaga bukorwa hirya no hino mu karere ka Rulindo bugamije kubaka umuryango u Rwanda rwifuza.

Yagize ati: “ Ibi bintu twarabibonye rwose aho usanga umubyeyi yarataye abana , atahira igihe ashakiye , ibi bigakurura amakimbirane , hari n’abandi bishoye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge , ndagira ngo mbabwire ko uburinganire bitavuze gutererana uwo mwashakanye ngo murariranganiye , ibi ntibibaho , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije umugore ijambo ni byo koko ariko natwe dukwiye gukomeza kwihesha agaciro , iki kibazo rero harakorwa ubukangurambaga mu mugoroba w’ababyeyi , mu nsengero ndetse n’ahandi kugira koko umugore akomeze abe mutima w’urugo, kuko umugore ni we nkingi y’iterambere ku gihugu n’umuryango”

Ibibazo bikomoka ku businzi no gukoresha ibiyobywabwenge , ni byo bikunze kugaragara ku mwanya wa mbere mu gukurura amakimbirane mu miryango; kubera ko buri umwe mu bashakanye anyura ukwe , bityo iterambere mu muryango rikadindira.

 1,359 total views,  2 views today