Musanze: Sosiyete sivile ziyemeje gukangurira abaturage gukemura ibibazo binyuze mu kwiyunga

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Mu mahugurwa yateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda  (IMRO), yabereye  mu karere  ka Musanze , ku wa 14 Mutarama 2020; yahuriwemo n’imiryango itegamiye kuri Leta, n’abafite aho bahurira no gukemura ibibazo by’abaturage, bahugurwa ku bijyanye no gukorera umuturage ubuvugizi, biyemeje gukangurira abaturage gukemura amakimbirane binyuze mu muryango no mu masibo.

Umukozi wa IMRO Ushinzwe igenamigambi (Program Manager) Jules Mugisha , avuga ko gufasha abaturage gukemura ibibazo bitagombye kujya  ku nzego nyinshi ari kimwe mu bituma bashobora gucunga igihe cyabo no kwiteza imbere.

Yagize ati: “ Burya imanza ni ikintu gitesha ukijyamo igihe ndetse kikamutera ubukene, iyo umuturage agiye muri iki gikorwa ntabwo akora kuko ahora mu ngendo za buri munsi , ikindi nta n’ubwo atekereza neza , ibi rero bimudindiza mu mibereho ya buri munsi , twifuza rero ko icyo sosiyete sivile kuri ubu zafasha umunyarwanda , ni uko yabona igisubizo cy’amakimbirane ye mu buryo bwa hafi, hakaba ubwiyunge, ibi bizagerwaho rero baganirizwa, kandi ubutabera bwunga ni bwo bufasha cyane, ubutabere bwunga ni bwo Leta yacu yifuza, ntabwo Gereza ari ngombwa , ahubwo njye nifuza ko aho zubatse byazagera ubwo hubakwa amashuri kuruta uko hajya za Gereza IMRO rero ni byo igenda ikangurira abaturage, ndetse na sosiyete  sivile kugira ngo zigire uruhare muri iki gikorwa, cyo gushishikarizaumuturage kwiyunga na mugenzi we kuruta kujya mu nkiko”.

Umukozi wa IMRO ushinzwe igenamigambi Jules Mugisha asanga ubutabera bwunga aribwo soko yo gukemura amakimbirane.

Mme Umuhoza Ange Mireille Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera  ukora muri  MAJ  Musanze, avuga ko intego koko ari uko umuturage yakwiyunga na mugenzi we kuruta kumushora mu manza.

Yagize ati : «  Ubu hari gahunda ya Leta ko umubare w’abajya muri za gereza kubera ibyaha mu Rwanda ugabanuka , ikindi kandi u Rwanda rwiyemeje kujya rwishakamo ibisubizo haba mu iterambere, mu gukemura amakimbirane binyuze mu mbaraga z’umuturage ndetse n’ibiganiro, kuri ubu rero intego ni uko ibibazo byose bikemurirwa mu miryango ndetse no mu masibo y’abaturage ku midugudu, kandi bizatanga umusaruro kuko igihugu cyacu kibifitemo ubunararibonye, gacaca, komite z’abunzi ni kimwe mu byagaragajeko , ubwiyunge no gukemura amakimbirane bishoboka hatagombye amategeko ».

Umukozi wa MAJ mu karere ka Musanze Umuhoza Ange Mireille

Umuryango IMRO ikorera mu turere twose tw’u Rwanda, ikangurira abanyarwanda kumenya uburenganzira bwabo ndetse ikanabahugura  ku mategeko.Kuri uyu munsi rero  hakaba hahuguwe imiryango 30, itegamiye kuri Leta  ikorera mu karere ka Musanze

.

 

 1,017 total views,  2 views today