Musanze: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Urubyiruko rwibumbiye mu ’ihuriro ry’urubyiruko ryitwa Man and Biosphere (MAB) bavuga ko biyemeje kugira uruhare mu kububungabunga ibidukikije kugira ngo isi irusheho kubanziza, ibi byatangajwe Iradukunda Prosper, akaba umuyobozi wa MAB ku rwego rwa Afurika, ubwo barium nama nyunguranabitekerezo mu kubungabunga ibidukikije iri kubera i Musanze  kuva ku wa 1-4Kamena 2021.

Iradukuda, avuga ko kuribo bafite intego yo kwigisha kwigisha abaturage no kubasobanurira, ibyiza by’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Urubyiruko twibumbiye muri  MAB twiyemeje kwita ndetse no kubungabunga ibidukikije kuko bifite akamaro kanini, gusa mu babituriye hari abatarasobanukirwa akamaro ka byo nkatwe urubyiruko, rero twiyemeje kwigisha ndetse no kubasobanurira ibyiza byo kubirinda kuko nabo bari mu bambere bigirira akamaro, nk’ibikorwa remezo, kuko amafaranga avamo bagira icyo bakorera abahatuye.”

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karee ka Musanze baturiye Parike y’Ibirunga , bavuga ko urubyiruko rukwiye kwita rwose ku bidukikije ngo kuko kuri bo babibonamo inyungu,bagendeye ko babonamo imirimo ndetse bakagezwaho ibikorwa by’iterambere nk’uko Mbarushimana Eliab yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Urubyiruko nitwe ba Nyambere mu kubungabunga ibidukikije  kuko nit we ejo heza h’isi, ikindi ni uko kuri twe  duturiye hafi y’ibirunga tubonamo imirimo nk’ubu nkanjye narangije ibijyanye n’amahoteri n’ubukerarugendo none ubu nabonyemo imirimo, kandi ubu amafaranga ava muri Parike batwubakiyemo amashuri, imigez, amavuriro n’ibindi, ni byo koko urubyiruko niduhindura imyumvire ibidukikije bizasugira kandi ibi bikwiye gukomeza kuba uruhererekane mu kubirinda”.

Bamwe mu bakurikiranye ibiganiro bya MAB i Musanze mu gihe k’iminsi 4

Ibi biganiro bihuje abantu baturutse mu bigo binyuranye bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije, aha  Mvunabandi Dominic  Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya muri UNESCO, yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko koko batari bumva neza akamaro ko kubungabunga ibidukikije aho bigabiza ibyanya bakoreramo imirimo ibangamiye ibyanya bikomye

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi bigikorwa na Muntu byangiza ibyanya bikomye, harimo ubucukuzi ndetse n’abaturage bakiragiramo ndetse no gushakamo ubwatsi bw’amatungo, twebwe nka UNESCO icyo dukora ni ugushaka uburyo abaturiye ibi byanya bafashwa kugirango birinde kuba bakwangiza ibyo byanya, tukaba twabagenera ibikorwa remezo biba byaturutse mu byinjiye biturutse muri ibyo byanya, hakabaho no kubigisha ndetse no kubasobanurira, kuko burya urubyiruko n’imbaraga zikomeye , iyo urubyiruko rwumvise ukuri vuba intego igerwaho”.

MAB, kuri ubu irizihiza imaka 50 kuko yashinzwe mu 1970, mu Rwanda habarurwa ibyanya bikomye bizwi ku rwego rw’isi bigera kuri bibiri nk’uko byemejwe na UNESCO, aribyo Parike y’ibirunga n’ishyamba rya Gishwati , mu gihe kunisi habarurwa ibyanya 714 bikomye.

 1,847 total views,  2 views today