Gisagara:  Inkomezabigwi zasabwe kubyaza umusaruro amasomo zahawe mu itorero

 

Yanditswe na Twishime Emmanuel.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo CG Emmanuel Gasana, kuri uyu  wa 30 Ukuboza 2019, ubwo yasozaga itorero Inkomezabigwi, ikiciro cya 8 mu karere ka Gisgara mu cyanya cya TTC Save, rugizwe n’abasore n’inkumi 425 barangije Amashuri yisumbuye mu mwaka w’ 2019, yabasabye kubyaza umusaruro ibyo rwigishijwe n’abatoza babo kugirango bizagirire igihugu akamaro.

Yagize ati: “Nshimishijwe n’uburyo  mwatojwe byinshi kandi mukaba mwarasobanukiwe ibiteye   impungege mu rungano cyangwa se mu rubyiruko kandi ko mu gihye  guhangana nabyo mwishakamo ibisubizo; murasabwa kwimakaza ubumwe  ,gukunda igihugu ,guhanga udushya, kwikamaza  ubutwari ,no kurinda ubusugire bw’igihugu aho icyatera igihugu icyaricyo cyose cyarwanywa n’ishyaka ryinshi, mwibitseho, ryo gukunda igihugu n’abagituye kugira ngo murusheho kugiteza imbere”.

Uyu muyobozi kandi yakomeje abwira uru rubyiruko ko ibi byose bazabigeraho bubahiriza indanga gaciro na kirazira ziranga umunyarwanda bihanganira ibibagora.

Bamwe mu banyeshuli bari bitabiriye iri torero Inkomezabigwi icyiciro cya 8 kuri site ya TTC Save  harimo   Mugisha Aimable , bavuga ko bigiye byinshi muri iri torero.

Yagize ati: “ Tuvuye  mu itorero ariko nti dusoje  twatojwe byinshi kandi tugiye kubishyira mu ngiro ;aho tugiye ku rugerero mu mirenge y’aho tuvuka  tugiye kwibumbira hamwe ,tuganira n’urungano ibibazo gihangayikishije igihugu cyane cyane kwirinda inda z’itateganijwe, dutanga ibiganiro bitandukanye hirya no hino mu mashuli, mu mugoroba w’ababyeyi tubabwira uko bakwirinda imirire mibi n’amakimbirane mu miryango kuko bidindiza iterambere ry’igihugu”.

 

Itorero ni irerero ritoza abanyarwanda indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda no gukunda igihugu; aho mu karere ka Gisagara hasojwe itorero rya torezwagamo abasore n’inkumi basaga 1000 ku bigo bitatu.

 

 1,604 total views,  2 views today