Musanze: Umuturage akwiye kugira uruhare mu bimukorerwa.Meya Nuwumuremyi.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo bari mu gikorwa cy’ikusanyabitekezo bizashingirwaho mu gutegura igenamigambi ry’umwaka wa 2021-2022 cyatangirijwe mu murenge wa Gashaki, ku rwego rw’akarere ka Musanze,  abaturage bashimiwe ibitekerezo bitandukanye batanze ndetse by’umwihariko uruhare  biyemeje kuzagira mu kubishyira mu bikorwa binyuze mu gutegura Imiganda aho bishoboka.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Janine we asanga ibyo umuturage yagizemo uruhare mu kwiteza imbere ndetse n’ibimukorerwa aribyo biramba, kuko ubuyobozi bwose buba buriho kubera umuturage kandi bukamukorera.

Abaturage ni bo bagira uruhare mu bibakorerwa bigamije iterambere(foto Ngaboyabahizi Protais).

Uyumuyobozi yagize ati: “ Muri iki gikorwa cyo kurebera hamwe ibizakorwa mu igenamigambi 2021 -2022, twasanze abaturage aribo bakwiye kugira uruhare mu bimukorerwa, kuko hari ubwo yenda wazana amashyamba avamo inkwi imbaho se kandi akeneye imbuto ziribwa wazana ubuhunikiro se umuturage adafite ibyo guhunika, oya, uruhare rw’umuturage ni ngombwa kuko icyo gihe ni bwo bitanga umusaruro”.

Uyu muyobozi avuga ko afite ikizere ko  mu byo abaturage bitekereje ubwabo bazabibyaza umusaruro , akaba abasaba ubufatanye ndetse no kubibungabunga.

Abaturage bo mu murenge wa Gashaki bo hari byinshi by’ingenzi bifuje ko ubuyobozi bwazabagezaho,kandi nab o ko biteguye gutanga umusanzu wabo.

Muhawenimana Brigite yagize ati: “ Ni byinshi dukeneye ko igenamigambi 2021-2022, ryagiramo uruhare, nko muri uyu murenge ewacu dukeneye imodoka itwara abagenzi ibi ntibyagerwaho tutagira umuhanda turawukeneye rero, dukeneye amashuri yigisha imyuga, ibi tuzabigeraho dufatanije n’ubuyobozi, ndetse twiteguye gutanga umusanzu wacu, dutanga umuganda”.

Kuba bagira uruhare mu igenamigambi,abaturage bavuga ko ari bimwe mu bituma bagera ku ntego baba bariyemeje bafatanije n’ubuyobozi, bigatuma besa imihigo.

Nsabimana Felicien , yagize ati: “ Kimwe mu bituma akarere kacu kaza mu myanya ya mbere mu kwesa imihogo, ni uko ba gitifu bacu batajya baza kudukuramo ibitekerezo, tukabona rimwe badutuyeho ibikorwa  ngo bigamije iterambere, ni gute se umpa inka ntagira ubwatsi, mpa ingurube nzayihe imigozi y’ibijumba n’ibindi, urampa televiziyo ntagira umuriro w’amashanyarazi nzayikoza iki?, Twishimiye rero ko ubuyobozi butwumva tugafatanya mu bikorwa by’iterambere”.

Mu karere ka Musanze, ibitekerezo byatanzwe mu myaka ishize mu bikorwa nk’ibi byagiye byinjizwa mu igenamigambi ku kigero cya 62,5% mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2019-2020 ndetse no kuri 70,1 % muri uyu mwaka wa 2020-2021,Ibintu abaturage ba Musanze bishimira ariko bagashimangira ko bizagenda byiyongera.

 

 

 1,939 total views,  2 views today