Kigali: RFL igiye kuganira n’inzego bireba kugira ngo zimwe muri serivise itanga hajye hifashishwa mitiweli

Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu baturage bavuga ko ibiciro byo muri RFL, bikiri hejuru bikaba bibabera imbogamizi gukoresha ibizamini, aha akaba ariho bahera bavuga ko hakwiye kwifashishwa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle).Kubera iyi mpamvu nyuma yo kumva ko ari ikibazo koko, Ubuyobozi bwa RFL, bwiyemeje kugirana ibiganiro n’inzego bireba.

Umwe mu bakobwa bo mu murenge wa Nkumba akarere ka Burera, avuga ko kubera kubura amafaranga yo kupimisha ibizamini bigaragaza ko yatewe inda, yahisemo kwinumira akarera umwana we nyuma yo kubyara

Yagize ati: “ Rwose bambwiye ibiciro byo gupima ibimenyetso binyuze mu buryo bwa gihanga, nsanga ari ibintu bikaze burya amafaranga ari muri za Magana nk’umuntu nka njye utishoboye burya aba ari menshi, ubona nibura iyo bashyiraho uburyo gukoresha biriya bizamini hifashishijwe mitiweli, rwose hari abantu nkanjye ubu utabwira ngo bajye gukoresha biriya bizamini.Leta nk’uko yashyizeho mitiweli na Nkunganire ni nako bikwiye kugenda mu gushakisha ibimenyetso mu butabera binyuze mu kigo bireba (RFL)”.

Kuba Laboratwari y’igihugu y’ibizamini bya Gihanga (RFL), ibiciro byayo biri hejuru, bishimangirwa n,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Ndiryi mu Murenge wa Jabana, Claude aho nawe avuga ko koko yasanze ibiciro byo muri RFL biba bihanitse maze aboneraho gutanga icyifuzo ko Mitiweli yajya yifashishwa muri iki gikorw.

Yagize ati: “ Kuri ubu umuturage agorwa no kuba yagera kuri serivise za RFL, nk’ubu hari umuturage mu kagari  kamwe nakoreragamo ahantu kure umuturage yagize ikibazo cy’amakimbirane arakomeretswa, ageze kuri RIB bati banza ujye kuri RFL(Kacyiru) ujye gukoresha ibizamini kandi umuturage iyo ageze Kacyiru adafite ibihumbi 4 ntacyo bamufasha, nukwishyura ibihumbi 4 ako kanya kandi bishoboka ko umuturage aba nta tike yifitiye, ibi kandi byatuma atabasha no kugera kuri yoserivise, rwose harebwe uburyo hajyamo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bitari ibyo hari ibibazo byinshi biri mu cyaro kubera kubura amikoro bitagera kuri RFL ngo bihabwe ibisubizo”.

Abitabiriye ubukangurambaga bwa RFL bavuga ko bahungukiye byinshi mu mikorere yayo (foto Rwandayacu.com)

Ubwo hakorwaga ubukangurambaga bwo kumenyekanisha RFL na serivise itanga, mu biganiro yagiranye abayobozi mu nzego z’ibanze kuva mu Muyobozi w’Umujyi wa Kigali kugeza ku bayobozi b’Utugali, abakozi ba RIB na Polisi ndetse n’abandi bakora mu nzego z’ubutabera, mu gikorwa kitwa “MENYA RFL”, Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa yatangaje ko  igitekerezo cyo kuba hajya hifashishwa mitiweli mu gihe basuzuma ibimenyetso bya gihanga bagiha agaciro;ngo ari nayo mpamvu bazakiganiraho n’izindi nzego bafatanyabikorwa kimwe n’inzego bireba kugira ngo hashakwe umuti ukwiye.

Yagize ati: “Iki kibazo twacyumvise rwose kandi ngira ngo muzi ko intego ya RFL, ari uko umunyarwanda wese yagerwaho na serivise nziza dutanga , ku byerekeye rero uburyo mu gutanga ibizamini binyuze mu buryo bwa gihanga, ibi tugiye kuzabiganiraho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuko ni ibigo 2 bitandukanye, twe turi mu butabera, ibindi biri mu nijyanye n’Ubuzima; biratandukanye rero niyo mpamvu uyu munsi tutagira icyo tubivugaho ariko nta nubwo raporo dukuye mu baturage twayumva ngo tuyihererane gusa, ibi tugiye kubiishyira mu bikorwa dukore ibiganiro na ziriya nzego, ubundi umuturage ahabwe ubutabera mu buryo bwihuse kandi bitamuruhije cyane”.

Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa, avuga intego yabo ari uko umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ugannye RFL, ahabwa serivise inoze (foto Rwandayacu.com).

Kugeza ubu RFL ivuga ko imaze kugenzura ibizamini bisaga ibihumbi mirongo itatu, kandi kuri ubu RFLishimangira ko zatanze ubutabera zikemura amakimbirane, Iki kigo kikaba gifite abakozi bagera ku 104 b’impuguke, kikaba gifite ibikoresho bigezweho mu ikoranabuhanga aho n’ibindi bihugu biza gukoresha ibizamini hano mu Rwanda.

RFL,isaba abanyarwanda gukomeza kubungabunga ibimenyetso, kuko ngo hari ubwo bamwe babibagezaho byarangije gupfa bityo ugasanga habuze ibisubizo nyabyo.

 638 total views,  6 views today