Gakenke:Visi Meya Niyonsenga yakuriye inzira ku murima  abari bafite inzara y’umureti, muri gahunda mbonezamikurire

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo abaturage bo   murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke bashyikirizwaga amagi muri gahunda yo kunoza imirire binyuze mu bigo mbonezamikurire ku wa 28Mata 2020, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois, yihanangirije ababyeyi bari muri iyi  gahunda  aho abana babo bahabwa amagi  mu kunoza imikurire ko atari ayo gukoramo umureti.

Iki gikorwa kije aho byagaragaye ko aborozi b’inkoko bahura n’igihombo gikabije kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye amasoko adakomeza mu buryo bukwiye kubera gahnda ya Guma mu rugo mu trwego rwo kugikumira; Leta y’u Rwanda igahitamo ko badakwiye gukomeza guhomba , maze yiyemeza kugura amagi asaga miliyoni imwe agahabwa abana bo mu miryango yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe,aho umwana azajya ahabwa amagi atatumu cyumweru.

Niyonsenga Aime Francois yagize ati: “Gahunda yo guha abana amagi iza yuzuzanya n’isanzwe yo kubaha amata, ifu ya shishakibondo se, mu rwego rwo kunoza imirire yabo, buri mwana mu muryango  azajya ahabwa amagi atatu mu cyumweru, hari  bamwe rero numvise ko bagiye kujya barya umureti, oya, kuko ntabwo Leta itanze amagi kuri bariya bana ngo ababyeyi babo bayakubite ku ipanu,  Umwana akwiye gufata igi rye nyuma y’uko ritogoswa, abafite ipfa ry’umureti muri iyi gahunda rero basubize amerwe mu isaho”.

Aborozi b’inkoko muri Gakenke bishimira ko amagi ya  bo yabonye isoko.

Iyi gahunda yashimishije ababyeyi nk’uko umwe mu babyeyi bo muri Gakenke, Nduwayo Epaphrodite yabibwiye rwandayacu.com,

Yagize ati: “ Mbere na mbere ndashimira Perezida wa Repubulika Kagame Paul, washyizeho gahunda zinyuranye zo kunoza imirire y’umunyareanda, hari Shishakibondo, Girinka Munyarwanda, Inkogoro y’umwana none ubu haje n’amagi atatu ku mwana mu cyumweru, ibi ni ibintu twishimira bigaragaza ko ubuyobozi bwita ku baturage ndetse n’abashoramari, kuko amagi yabo yari agiye guhera mu nzu akanapfiramo ariko abana b’abanyarwanda barayarya ubuzima bukomeze, Leta izishyure aborozi , nta handi ku isi wabibona, nkanjye iwanjye hazajya hinjira  amagi 15, ubwo urumva ari make ?kandi njye ntabwo nayigondera ni ukuri”.

Bamwe mu borozi bo muri Gakenke na  bo bashimangira ko iki gikorwa ari ingirakamaro kigaragaza urukundo ubuyobozi bugirira abaturage nk’uko Umwari Eurarie, abivuga.

Yagize ati: “ Ubu mfite inkoko zitera amagi, ubundi twajyaga tuyagemurira za Hoteli na resitora , ubundi abanyakigali bakaza kuyapakira mu isoko rya Gakenke, kuva aho Covid-19, rero ije ikayogoza isi na twe twahuye n’ibihombo rwose amagi abura isoko, ubu rero tubonye ko Leta yacu itwitayeho, aba bana bahabwa aya magi ni abaturanyi, kandi nanjye mbonye isoko kuko nari mfite asaga ibihumbi bibibiri, turishimye rwose”.

Ku ikubitiro aborozi b’inkoko bagera kuri 50 ni bo bitabiriye iki gikorwa cyo kugurirwa amagi, kandi bakaba bafite amahirwe yo kubona amagi  kugera ku 30 Kamena,2020.

 641 total views,  2 views today