Musanze:Ikigo Samsung 250 kirashimirwa gahunda yiswe Macye Macye  ifasha abaturage gutunga smartphone

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ikigo Samsung 250, gifite gahunda yo gukopa abaturage yitwa Macye Macye,aho umuntu ahabwa Smartphone, akajya yishyura amafaranga make kugeza arangije kwishyura bitewe n’amasezerano; bamwe mubatangiye kubona izi telefone ku ideni, bavuga ko iyi gahunda izatuma biteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga.Ikigo Sumsunga 250, cyo kivuga ko gishimira Politiki nziza ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.

Ikigo Samsung 250, ishami rya Musanze bashimira Paul Kagame (foto Rwandayacu.com)

Ubwo hishimirwaga ibyagezweho babikesha imiyoborere Myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame,  mu karere ka Musanze , abaturage bavuze ko bishimira ibyo bagenda bageraho ngo kugera ubwo buri muturage agira amahirwe yo kuba yatunga smartphone , imuha uburenganzira bwo kugera ku ikoranabuhanga, maze biyemeza kuzamutora  aramutse yiyamamarije indi manda mu mwaka wa 2024.

 

Umwe mu bahawe Smartphone na Samusung 250, muri gahunda ya Macye Macye wo mu murenge wa Muhoza yagize ati: “Ni byinshi twakwishimira ni ukuri, reba imihanda , amashanyarazi, amahoteri muri uyu mugi wamusanze, ntirengagije umutekano usesuye, ariko noneho igishimishije ni uko Paul Kagame, yadukuyeho igisuzuguriro aho buri muturage yamufashije kubona smartphone mu buryo bworoshye binyuze mu kigo Samusung 250 na cyo dushimira, tekereza kugira ngo umuhinzi nkanjye abashe kwigondera  telefone ifite agaciro k’ibihumbi 400,nyamara samusung 250, irazidukopa , dutanga amafanga macye uko twifite, tukirebera amakuru yo mu mahanga, zikadufasha no  mu bushabitsi bwacu, ibi ni ibintu dushimira iki kigo, nkaba ntarangiza ntasabye Kagame Paul, kuzongera kwiyamamaza muri 2024, agakomeza kutuzanira iterambere n’umutekano usesuye mu gihugu”.

Hakorimana Emmanuel, ni Umukozi w’ikigo Samsung 250, nawe ashimangira ko Paul Kagame yazaniye u Rwanda umutekano usesuye kugeza n’ubwo asagurira n’ibindi bihugu ngo aho ubu u Rwanda rufite ingabo mu bihugu binyuranye ziba zagiye kubafasha kubungabunga umutekano, akanashimira Perezida Kagame, washyizeho gahunda yorohereza umuturage kuba yagera kuri smartphone  mu buryo bworoshye aho yishyura ibiceri bitageze kuri 400, kuko yishyurta nibura amafaranga 360 ku munsi, maze avuga ibyo abaturage ari nabo bakiriya babo ibyo bavuga bifite ishingiro ngo kuko kugeza ubu isi yubakiye ku ikoranabuhanga  u iterambere n’imibereho ya muntu

Yagize ati: “Ikoranabuhanga n’iterambere bigomba kugendana, iyi ni gahunda ya Leta yashyizweho kugira ngo Abanyarwanda bage bamenya amakuru ku gihe, bishyure imisoro bakoresheje EBM, kandi bakore ubushabitsi bwabo bakoresheje smartphone zabo, ibi rero babigeraho binyuze muri gahunda yacu yitwa Macye Macye, nkaba kandi nsaba ko izi smartphone cyane cyane urubyiruko kujya bazikoresha mu kumva amakuru atari ibihuha kandi zizabafasha gusobanuritra neza abavuga u Rwanda nabi kuko akenshi ntibazi ibyiza bibera mu Rwanda.”

Hakorimana Emmanuel, ni Umukozi w’ikigo Samsung 250(foto Rwandayacu.com)

Kugira ngo umuntu yinjire muri gahunda ya ‘MACYE MACYE’ bisaba kuba ukoresha umurongo wa MTN mu mezi 12 ashize, kuba witabira serivisi z’iki kigo zirimo uburyo bwo guhererekanya amafaranga (Mobile Money), kuba nta mwenda ufite kuri Mokash n’izindi.

Mu gutangiza ‘MACYE MACYE’, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo,  ivuga ko iyi gahunda yaje kunganira gahunda ya Connect Rwanda yo kwegereza abaturage telefone zigezweho no kongera umubare w’abazihawe.

Bijyana kandi n’imbaraga leta ishyira mu bikorwaremezo kugira ngo ihuzanzira riboneke mu gihugu cyose n’izo telefone zibe zakoreshwa nta mbogamizi.

U Rwanda rubinyuzjije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ruherutse gutangaza ko rumaze gushora miliyari 4Frw mu kwagura iminara y’itumanaho rya telefoni ngendanwa, byose bigakorwa kugira ngo Abanyarwanda bimakaze ikoranabuhanga mu kazi kabo.

 

 10,945 total views,  2 views today