Musanze: Umuturage yakubise gitifu w’akagari

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Umuturage witwa Nshimiyimana  Michel, bakunze kwita Dany, utuye mu kagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze,  yakubise Gitifu w’akagari amuziza ko yaje kumubusaba gufunga akabari yari yafunguye iwe mu rugo mu bihe bibi bya Covid, kuri ubu akaba arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Rutabikangwa Emanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari Ka Kabazungu yagize ati: “ Ku wa 19 Nyakanga 2021, twamenye amakuru ko Nshimiyimana yafunguye akabari mu rugo rwe;tujya kumureba  mu gihe cya sa mbiri na 23, rero twagiyeyo dusangayo abantu basaga 10,banywa rwose kandi baganira nk’abantu bafite ukuri, twabasabye gukingura,kubera ko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19; bamaze gukingura Nshimiyimana atangira kunyuka inabi, kugeza ubwo bampondagura”.

Gitifu  Rutabikangwa akomeza avuga ko yatabawe n’Imana, bitari ibyo ngo aba yarapfuye , kuko ngo bamuhindaguye barikura .

Yagize ati: “ Bamfashe bankubita hasi , buri wese arampondagura ufite inkoni, ufite icupa, imigeri mbese banjahaje, gusa nagiye kwivuza , kandi ikibabaje ni uko kugeza ubu Nshimiyimana na bagenzi be batorotse”.

Umwe mu baturage bo mu kagari ka Kabazungu yagize ati: “ Ejobundi ni bwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kudahutaza abaturage mu bihe bya Covid 19, none abaturage basigaye aribo biha guhohotera abayozi, rwose birababaje kandi ibi bintu bireze aho abiyita ko bafite amafaranga asanga aribi basuzugura abayobozi bitwaje ko ari abakire rwose uriya Dany ni umuntu ubona adafite imyitwarire myiza muri gahunda za Leta, reba kugira ngo sa mbiri z’ijoro abe yateretse inzoga mu bihe bibi bya guma mu rugo n’iyi Covid19”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Dushimire Jean nawe asanga bidakwiye ko umuturage akubita umuyobozi byongeye kandi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19.

Yagize ati: “ Ni byo koko twamenye ko Umuturage Nshimiyimana yakubise Gitifu wa Kabazungu, inzego zibishinzwe zirimo zirabikurkirana nibimuhama azahanwa, gusa nasaba abaturage kumva ko iki kibazo cya Covid19 kireba buri wese akaba rero akwiye  kwitwararika akubahiriza amabwiriza yo kwirinda, aba rero badakurikiza amabwiriza na bo kuri ubu ibihano birateganijwe, twamenye ko uyu wakubise umuyobozi we yatorotse ariko ku bufatanye n’inzego ashobora gufatwa”.

Amategeko avuga  ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 1,560 total views,  2 views today