MUSANZE:Abaturage babangamiwe n’imigezi ituruka mu birunga ikabangiriza imitungo

Ngaboyabahizi Protais
Abaturiye inkengero za Parike y’ibirunga ndetse n’imwe mu mirenge yo mu karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’imigezi itiruka mu birunga , aho amazi yayo abangiriza imyaka n’indi mitungo, itaretse no gutwara ubuzima bwa bamwe muri bo.
Aba baturage nko mu mirenge ya Busogo , Gataraga , Muhoza n’ahandi bavuga ko iyi migezi ibatwara abantu n’ibintu , ubuyobozi bwo bugatangaza ko iki kibazo kiri mu bibushishikaje bugasaba abaturage gukomeza gufata neza ibikrwaremezo harimo no kurwanya isuri, bafata amazi ava ku mazu yabo.
.
Sibomana Jean Damcsene ni umwe mu baturiye umugezi wa Rwebeye uturuka mu birunga bya Sabyinyo na na Bisoke, avuga ko ikibazo cy’imyuzure ikururwa n’iyi migezi cyabateye ingorane zinyuranye.
Yagize ati: “Iyi migezi ituruka muri Parike y’ibirunga ni kimwe mu bibazo rwose bidukururira ibiza, reba nk’uyu murima uri imbere y’urugo wahindutse ikiyaga, kubera amazi akomoka ku myuzure iterwa n’imvura yo mu birunga, ubu ntiwavuga ngo uririnda maraliya kuko iki kizenga kibitse umubu, abana bacu bagwamo,imvura y’ubushize muri Gicurasi yishe abantu , ikindi ni uko n’umugezi wa Rwebeya amazi yagiye agisatira buhoro buhoro kugeza ubwo ubutaka bumaze kwegera ingo z’abaturage”
Kugeza n’ubu nko mu murenge wa Gataraga hari ahakirangwa ibizenga mu mirima yangijwe n’amazi yo mu birunga (Foto Ngaboyabahizi Protais).
Ndahayo Floduard, akaba atuye mu murenge wa Busogo akomeza avuga ko umugezi wa Rwebeya ari ahantu hamaze kugwamo amatungo y’abaturage, abantu batari munsi ya 4, akaba asaba ubuyobozi kuba bwakubaka inkuta zituma amazi adakomeza gusatira ubutaka, ngo kuko buhoro buhoro agenda asatira ingo zabo ndetse n’ubutaka bwabo bwegeranye n’imigezi inyuranye iva muri Parike y’ibirunga.
Yagize ati: “ Ubu ntabwo nakubwira ngo imvura igira igihe muri kano gace kacu, muri Gicurasi rero noneho biba bikaze nk’uyu mwaka imvura yaraje itwara imyaka, yica abantu mbese yadusize hanze, aho twese abo muri uyu mudugudu twari twarahungiye mu mashuri, nifuza ko rwose ubuyobozi bwadushakira umuti urambye tugatura aho tudateganya gupfa imburagihe, kuko ikibazo cyomuri iyi migezi kirenze ubushobozi bw’abaturage”.

Aha ni hamwe abaturage babijije gutura kubera ko hibasirwa n’imyuzure muri Busogo (foto Ngaboyabahizi Protais).
Umuyobozi w’akarere ka Musanze,Nuwumuremyi Jeanine, avuga ko ikibazo cy’imyuzure iva mu birunga kirenze ubushobozi bw’’akarere ariko buhoro buhoro ngo bazagenda bafata ariya mazi kandi iki kibazo bagishyikirije inzego bireba hakaba haratangiye gukumira aya amazi

Yagize ati: “ Kugeza ubu ntabwo ikibazo k’imyuzi iva mu birunga ari icy’akarere ka Musanze gusa , kuko uturere twose dukora ku birunga dufite iki kibazo,ari Musanze, Burera,na Nyabihu, amazi aratubangamira, kuri ubu rero twabonye umufatanyabikorwa ku buryo ubu igice cya mbere cy’uyu mushinga cyatangiriye ku mugezi wa Susa, aho hari kwagurwa uyu mugezi mu rwego rwo gukumira amazi ajya mu mirima y’abaturage no mu ngo zabo, hakaba hazubakwa urukuta rukumira amazi”.
Imibare igaragaza komu ngengo y’imari y’akarere ka Musanze ya 2017-2018, hakoreshejwe asaga miliyoni 210 mu kubaka inkuta zifata amazi yo mu mugezi wa Rwebeya.

 2,288 total views,  2 views today