Rubavu: Mu gihe  imibiri y’abashyinguye  Nyabibuye ikomeje gushyirwa ku gasi , abaturage baratabaza Minisitiri Musabyimana

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abaturage bo mu kagari ka Gikombe, Umudugudu wa Nyabibuye, Umurenge wa Nyakiriba, bavuga ko batewe intimba  na Rwiyemezamirimo Nshamihigo Papias, ucukura umucanga akajugunya hejuru imwe mu mibiri ishyinguye mu irimbi rya Nyabibuye, bakaba bifuza ko yabanza akabaganiriza kugira ngo himurwe imva z’abantu babo.Bakaba bifuza ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yabatabara.

Irimbi rusange rya Nyabibuye abaturage bavuga ko batangiye kurishyinguramo mu mwaka 2008, ariko ngo nyuma y’imyaka  mike rwiyemezamirimo yahise atangira gucukuramo umucanga atabanje kuvugana n’imiryango y’abashyinguye ababo muri iryo rimbi.

Umwe mu baturage yagize ati: “ Mbabajwe  no ,kuba Nshimiyimana Papias, yarigabije irimbi twashyinguyemo abacu, agakomeza guterera hejuru imibiri y’abacu, nta no kutuganiriza ngo turebere hamwe uburyo abacu bakwimurwa, ibi akaba abishyigikiwemo n’inzego z’ibanze guhera ku mudugudu kugeza ku karere , kuko iyo tuvuze badushyiraho iterabwoba, ubushize Mayor ushinzwe ubukungu yaraje yandikisha bamwe muri twe kugira ngo duceceke kuko yarimo avuga ngo ashobora kudufunga, ngo abapfuye baba bapfuye nta mpamvu yo gukomeza kubwejagura ngo batereye hejuru amasanduku y’abapfuye, twifuza ko rwiyemezamirimo Papias Nshamihigo aha agaciro abacu twashyinguye hariya, kuko iyo tubonye biriya biradukomeretsa cyane”.

Umusozi Nshamihigo aritagura ushyinguyemo abantu ariko ngo ntabiha agaciro (foto rwandayacu.com)

Undi na we akaba ari umuturage uturiye kiriya kirombe, akaba afite abe bashyinguye muri ririya rimbi harimo n’umwana we umaze umwaka apfuye yavuze ko biteye agahinda kubona imashini yirirwa yereza amasanduku arimo imibiri y’ababo

Yagize ati: “Twebwe hano Nshamihigo bigaragara ko yifatiye inzego zose z’ibanze kuko iyo tuvuze badukangisha gufungwa kandi twebwe tubabajwe n’abacu bagenda bazikura ntitumenye n’iyo babajyana, iki kibazo cyakemurwa na Minisitiri Musabyimana Jean Claude ni we dufitiye ikizere abandi bo nta kintu bavuga kuri iri rimbi ry’abantu bacu bashyirwa ku gasi, wakabonye tujya mu kababaro k’abacu”.

Uyu muturage akomeza avuga ko biyambaje Vise Meya wa Rubavu wari ushinzwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu umwaka ushize maze ngo ababwira ko bazafungwa na Gitifu wa Nyakiriba nawe ngo akabita inyangarwanda!

Yagize ati: “Rwose Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana adutabare cyangwa se ibi bintu bizagere kwa  Kagame akomeze aturenganure, kuko mu nzego z’ibanze ruswa ituma umuturage arengana pe, ni gute umuntu yigabiza ahantu hashyinguye abantu ubuyobozi bugakomeza kubirebera”.

Kuri iki kibazo kibangamiye abashyinguye ababo muri Nyabibuye Nshamihigo we avuga ko aho acukura yahaherewe uburenganzira  kandi ko iyo imibiri ibionetde hari uburyo ibungwabungwa gusa nta n’ubwo agaragaza icyo kemezo gituma ashobora gukura umucanga ahashyinguye abantu cyangwa se ngo abe yagaragaza urwego rwamuhaye ubwo burenganzira bwo gukura umucanga, nyamara yari yemeje itangazamakuru ko ibyangombwa bihari.

Yagize ati: “Njyewe mfite ibyangombwa binyemerera gucukura umucanga mfite ibyangombwa by’akarere ka Rubavu, RGB yampaye icyangombwa , ibijyanye no kuba ducukura umucanga mu irimbi twakoze inama n’abahashyinguye ababo kandi bigenda neza , gusa niba hari ibitaranozwa tuzabiganiraho yenda hari abataraje mu nama twagiranye n’ubuyobozi buhari, ndetse dukorana amasezerano”.

Uyu musozi wose bivugwa Nshamihigo azawuritagura kuko ngo afite ibyangombwa (foto rwandayacu.com).

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu Deo Nzabonimpa, avuga ko Nshamihigo atari hejuru y’amategeko ku buryo yakura imibiri y’abashyinguye mu mva akayishyira ku gasi

Yagize ati: “Ubuzima bwa Muntu ni ndahangarwa  Nshamihigo nta mpamvu n’imwe afite yo guhangara irimbi ngo arakutramo umucanga, kandi amarimbi afite amategeko abigenga, tuzareba niba yenda abo bantu bari barashyinguwe mu irimbi rusange cyangwa se mu ngo z’abaturage, ibyo akubwira ko yahawe icyangombwa cyo gucukura umucanga bigira amategeko bigenderaho , reka tubikurikirane”.

Kuba iki kibazo kigiye gukurikiranwa bishimangirwa na Minisitiri Musabyimana Jean Clade uyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nk’uko  abaturage bamutakiye mu butumwa bugufi yahaye www.rwandayacu.com, kuko ntiyabashije kwitaba telefone kubera imirimo yarimo

Yagize ati: “Murakoze iki kibazo tugiye kugikurikirana”.

Itegeko rivuga ko irimbi rishobora gukorerwamo ibvikorwa nyuma y’imyaka 30, ariko iyo binaye ngombwa ko irimbi rinyuzwamo igikorwa ku nyungu rusange, imibiri irimurwa habanje kubiganirizwaho abafite ababo bashyinguwe muri iryo rimbi.

 

 

 

 538 total views,  2 views today