Burera: Abakoze muri VUP barataka inzara bavuga ko  bagiye kuzagwa umudari

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abageze mu za bukuru n’abatishoboye bo mu murenge wa Kagogo bakora muri VUP ;kuri ubu bararira ayo kwarika, kuko ngo bamaze amezi abiri n’igice badakora ku ifaranga, ikindi kandi ngo babaye baruvumwa kubera gufata imyenda yo kugura ibiribwa, aho ngo basigaye bagenda bububa.

Sekabuga Innocent w’imyaka 65, avuga ko bamaze kumugeramo asaga ibihumbi 200, kandi ko ashegeshwa n’inzara hakikubitaho abadasiba kumutegera mu nzira no ku muryango we bategereje ko asohoka ngo abishyure

Yagize ati: “Kugeza ubu VUP numva ko yashyiriweho kwita ku bantu nkatwe kugira ngo tutagwa umudari  , ariko ndabona ahubwo abakoresha bacu bagiye gutuma tuzapfa twishwe n’umudari, nitutagwa ku kazi tuzagwa mu nzira, tekereza kuba umusaza nka njye nabyutse sa kumi n’imwe nta kintu ndarya ngataha sa sita mu rugo nta kintu kirimo imyenda nayo ubu yatumye ncika mu nzira zimwe na zimwe, kugeza ubu ndishyuza ibihumbi 220, nyabonye byamfasha nkishyura nkaguramo ibiribwa na mitiweli”.

Sekabuga Innocent w’imyaka 65, avuga ko bamaze kumugeramo asaga ibihumbi 200, akaba agiye kwicwa n’umudari (foto rwandayacu.com)

Umwe mu bagore nawe ukora muri VUP wo muri uyu murenge wa Kagogo yavuze ko babita ba Bihemu, kubera amadeni bagenda bafata ahantu hose kandi akaba abangamiwe no kuba atarabona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza  cyane ko ngo yari mu kiciro cya mbere none ngo akaba yaracukijwe

Yagize ati: “Ubu rwose dufite ikibazo cyo kuba VUP itaduhemba kandi imaze kutugeramo amafaranga menshi none amafaranga asaga ibihumbi 200 urumva ari makeya, ibi byatumye tubura no kwikorera ibyacu byaduha amafaranga yenda tukanahinga ibyadutunga none tugiye kwicwa n’uumudari, kwirirwa utariye ukora ni ikibazo gikomeye ku mibereho y’abantu nkatwe, ndifuza ko baduha ayo mafaranga umuntu akayitabaza mu bibabazo dufite kugeza ubu”.

Abakora muri VUP bageze mu zabukuru bavuga ko bazicwa n’inzara bava mu kazi (foto rwandayacu.com).

Mukandengo we ngo yibaza impamvu umuturage ashobora kumara amezi 2 arenga adahembwa nyamara umuyobozi we ahembwa itariki ntirenge

Yagize ati: “Nk’ubu tuzinduka kare cyane nta kurya, mu rugo n’aho inzara iranuma nawe urabizi ibiza byadukozeho mu mirima yacu, abana bacu inzara irabamaze, mbese mu mirire turi mu mutuku pe, gusa njye nibaza impamvu abayobozi bahembwa ku gihe umuturage nyakabyizi ntiyitabweho, ibi bintu ubuyobozi bujye bubyitaho”.

Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo Mwambutsa Aman Wilson nawe ashimangira ko iki kibazo bakizi, ariko ngo ikibazo cyabaye ingengo y’imari

Yagize ati: “Iki kibazo natwe turakizi kandi natwe turimo kugikurikirana, mu gusoza ingengo y’umwaka twari dutegereje ko amafaranga yongera kuboneka vuba byaranze, iki kibazo kandi twagishyikirije akarere, abaturage nab o twaravuganye turabahumuriza twemeranya ko tugiye kureba uburyo bazahembwa, natwe biba biduhangayikishije kuba umuturage adahembwa kandi yarakoze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo Mwambutsa Aman Wilson (foto ububiko).

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008, itangirira mu mirenge 240, umuturage ahemberwa muri SACCO,imibare igaragaza ko 80% bishimira ibikorwa bya VUP mu iterambere.

 470 total views,  2 views today