Babiri bafashwe na Polisi y’u Rwanda bafite udupfunyika dusaga 600 tw’urumogi

Yashyizweho na rwandayacu.com

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi na Gakenke kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2021, yafashe uwitwa Mukandekezi Solange w’imyaka 26 wafatanwe  udupfunyika tw’urumogi 300, Niyigena Felicien w’imyaka 23 yafatanwe udupfunyika 330. Mukandakezi yafatiwe mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gashenyi naho Niyigena yafatiwe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku mikoranire n’abaturage binyuze mu gutanga amakuru.

Yagize ati” Twakiriye amakuru aturutse mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Mukinga, abaturage abaturage bavuga ko Niyigena agenda acuruza urumogi. Twahise dutegura igikorwa cyo kumufata, abapolisi bagiye iwe baramusaka basanga mu cyumba araramo harimo udupfunyika 330 tw’urumogi ahita afatwa.”

Kuri uwo munsi kandi nibwo hafashwe Mukandakezi, yafashwe ari mu modoka itwara abagenzi  ijya mu Mujyi wa Kigali. Yafatanwe udupfunyika 300 tw’urumogi yari agiye kurucuruza mu Mujyi wa Kigali, abapolisi baramusatse basanga afite ibahasha nini irimo udupfunyika 300 tw’urumogi.

Mukandekezi amaze gufatwa yavuze ko urumogi yari aruvanye mu Murenge wa Karambo arujyaniye abakiriya be bo mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru ariko anakangurira abandi kuba maso bakajya bihutira gutanga amakuru.
Ati” Turashimira abaturage baba badufashije gufata bariya abantu, ni kenshi kandi badufasha mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

 

 1,302 total views,  2 views today