Rwanda:Polisi ikomeje  kuburira abafungura utubari badafite ibyangombwa n’abahimba inyandiko bajya mu birori

 

Yashyizwehona Rwandayacu.com

Ku wa Mbere tariki ya Mbere Ugushyingo 2021  Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yari mu kiganiro gitambuka kuri televisiyo y’u Rwanda kitwa Waramutse Rwanda.

Muri iki kiganiro CP Kabera yasabye abantu  kwitondera kujya mu tubari tutujuje ibisabwa, kwirinda guhimba ubutumwa bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 bagamije kujya mu birori bitandukanye ndetse n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Muri iki kiganiro CP Kabera yagarutse ku bantu barimo kugaragara mu bitaramo, ubukwe n’ahabera imipira kuri Stade aho usanga hari aberekana ubutumwa bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 nyamara ari ubuhimbano. Yabibukije ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yagize ati “ Muri iki gihe hari bamwe mu bantu barimo guhimba ubutumwa bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 kugira ngo binjire ahabera ibirori. Turagira ngo twibutse abantu ko Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 276 ivuga ko  Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa  icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.”

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Umuvugizi wa Polisi  yagarutse ku bantu bafungura utubari badafite ibyangombwa bigatuma n’abakiriya bagana  utwo tubari babihanirwa. Yasabye abashaka gufungura utubari kujya babanza gusaba ibyangombwa ndetse bakajya babishyira ahantu hagaragara. Abakiriya nabo bagiriwe inama yo kujya mu tubari babanje gushishoza ko ako kabari kujuje ibisabwa.

Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Asaba abafite serivisi zemerewe gukora kujya bubahiriza amabwiriza batagombye kubyibutswa n’izindi nzego kuko hari igihe bigira ingaruka zo kuba wafungirwa ibikorwa byawe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagarutse ku bantu bakomeje gufatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Yabasabye kubicikaho mu rwego rwo kwirinda impanuka ndetse n’ibindi bihano bahabwa iyo bafashwe.

Yagize ati” Mujya mu bibona kenshi ko twerekana abantu bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga. Bariya bantu birengagiza ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bishobora guteza impanuka ishobora guhitana utwaye ikinyabiziga cyangwa abandi bakoresha umuhanda, harimo gufunga ikinyabiziga kandi ukanatanga amande.”

Yasabye abantu kwirinda ibyaha bimaze iminsi bigaragara birimo ubucuruzi bwa magendu, ubucuruzi bw’ibintu bitujuje ubuziranenge na bamwe mu bantu barimo gufatirwa aho Polisi itangira ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga. Aho hari abahimba inyandiko, abaza gukorera abandi n’ibindi, yabibukije ko byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Inkuru yanditswe na Polisi y’u Rwanda.

 1,104 total views,  4 views today