Rubavu: Abakozi barindwi beguye ku mirimo yabo
Yanditswe na Uwase Cecile.
Abakozi nbari ku trwego rwa Directeur(Abakuru b’imirimo), bagera kuri barindwi banditse begura ku mirimo yabo.
Muri aba bakozi havugwamo ukuriye uburezi, ushinzwe imirimo y’inama njyanama, ushinzwe imicungire y’ibiza, ushinzwe ishoramari mu karere, ushinzwe abakozi n’ibikoresho mu karere, n’umukozi ushinzwe imari, n’ushinzwe imiyoborere myiza, aba bose bakaba , beguye nyuma y’inama yahuje inzego zitandukanye zo muri aka karere ka Rubavu yabaye ku wa 17 Ukuboza 2019.
Inkuru Rwandayacu.com ikesha ikinyamakuru Kigali Today;Ni uko abayobozi batandukanye mu karere nabo batahakanye aya makuru, ariko ngo birinze kugira byinshi batangaza
Ibi bivuzwe mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko umunsi umwe mbere yaho, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yari yagiriye uruzinduko muri ako karere akavuga ko hagati mu bakozi b’ako karere harimo amacakubiri atuma batesa imihigo mu buryo bukwiye bukwiye.
Iyi nkuru Rwandayacu.com iracyayikurikirana iyi nkuru , kugira ngo yumve icyo umuyobozi w’akarere abivugaho kuko ku murongo wa telefone atabasha kuboneka kubera impamvu z’akazi .
626 total views, 2 views today