Gatsibo: Abayobozi basabwe kuyobora hagamijwe iterambere ry’umuturage.

 

Yanditswe na Gasana Joseph.

Ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu wateguwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo harimo  n’izindi nzego zitandukanye muri aka Karere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi akaba n’imboni ya Guverinoma muri aka Karere yasabye aba bayobozi kongera imbaraga mu mikorere n’imikoranire, hagamijwe kwimakaza gahunda y’imiyoborere ishingiye ku muturage.

Dr Patrick Ndimubanzi yagize ati: “ Iyo abantu bashyize hamwe , bafite intego imwe nta kiubananira . ni yo mbpamvu twifuje ko inzego zose zo mu karere ziramutse zishyize hamwe nta cyabananira , aha rero ni ho duhera tuvuga ko imiyoborere ishingiye ku muturage, ari yo soko y’imibereho ye myiza”.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB  mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uburyo ku  abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise, bwagaragaje ko Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa 28 mu turere 30 tw’igihugu n’amanota 63.89%, kavuye ku manota 68.9% kari gafite muri 2018. Kuri iyi ngingo  Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Rukemanganizi Cyprien avuga ko bagiye gukora ku buryo bikuraho iki cyasha.

Rukemanganizi Cyprien yagize ati: “ Twarasebye rwose ariko ntabwo ibi byaduca intege, ahubwo ibi biduha imbaraga zo gukora bya nyabyo, kuko burya umuturage ni we dushingiyeho, iki gisebo rero tugiye kugikuraho kuko ibi biganiro byatwongereye ingufu zo gukora twivuye inyuma kugira ngo tunabashe kuzamura uyu mwanya twagize”.

Abitabiriye uyu mwiherero nabo bavuga ko impamba batahanye igiye kuba urufunguzo rwo gukomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo bikibangamiye abaturage, hagamijwe guhindura imibereho yabo nk’uko umwe muri bo  yabitangaje.

Yagize ati: “ Ubu tugiye guhindura imikorere dutanga serivise nziza , kuko ku mitangire yayo twisuzumye dusanga hari aho twagiye tugira amanota make ubu rero tugiye guhindura imikorere twubahiriza igihe kandi mbere na mbere dushyira umuturage imbere”.

Mu karere ka Gatsibo, ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko 82% by’abagize njyanama y’akarere bamwe mu baturage batabazi, ikindi ni uko 62% by’abagize nyanama z’imirenge batazwi na bo batazwi n’abaturage.

 

 

 1,108 total views,  2 views today