Musanze:Abatahutse bavuye mu mitwe yitwaje intwaro biyemeje kuvuga ukuri k’u Rwanda

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hatangizwaga  amahugurwa ku kiciro cya 68, ku bitandukanije  n’imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagera ku 236 mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, abari muri aya mahugurwa ndetse bazaboneramo amasomo bavuze ko bagiye kurwanya ibihuha bisebya u Rwanda.

Colonel Nsanzimana Fidele wari uzwi ku izina rya Bofisi mu mashyamba we avuga ko yabeshywe ashimangira ko nta munyarwanda wanga u Rwanda uretse imyumvire, maze ashimangira ko azaharanira kuvuga ukuri ku bijyanye n’abaharabika u Rwanda ngo rwica abatahutse bava mu mashyamba ya Congo

Yagize ati: “ Mu by’ukuri na bariya basigaye muri Congo bakubwira ko bakunda u Rwanda, reka tuvuge ko barukunda ariko imyumvire yabo ni mibi, bakomeje kumbeshya ko ugeze mu Rwanda yicwa ndinda nsazira mu mashyamba , kandi abikuye bagataha kuri ubu bameze neza, twiyemeje rero kubaka u Rwanfda no kurwanya ibihuha bivugwa ku Rwanda , tekereza kuba twarafatwaga nk’abanzi b’abanyarwanda ariko twagera hano Kagame Paul ku isonga twangaga ubu akaba ariwe utwitaho , twarahemutse cyane kubera kudasobanukirwa ukuri”.

Aba banyarwanda bakiri muri Congo Kinshasa ngo babeshywaga ko ugeze mu Rwanda yicwa(Foto Ngaboyabahizi P).

Aba banyarwanda bitandukanije n’imitwe yitwara gisirikare uko ari 236, bagizwe n’abakuze 151 abana 85 bavuga ko bahuriye n’inzira y’umusaraba mu mashyamba ya Congo Kinshasa nk’uko Sergent Kanyere Rose yabivuze

Yagize ati: “ Maze imyaka 21 mu mitwe yitwaje intwaro muri Congo tugamije kuzatera u Rwanda ngo turubohoze, nka twe rero abakobwa ntubyari byoroshye badufataga ku ngufu, uwanze akaba yakwicwa , twaryaga ari uko tuvuye gusahura iby’abaturage bo muri Congo , twabwirwaga ko ugeze mu Rwanda yicwa kandi ko u Rwanda ari urw’abatutsi gusa bityo kugira ngo tuzagira amahoro ari uko twabahinda bakava mu Rwanda , ubu rero nahageze nasanze nta ribi rwose, kuko baratuvuza baduha imyambaro tubayeho neza ni ukuri ahubwo abasigaye mu mashyamba nibaze twubake u Rwanda abana bige bareke kuzerera mu mashyamba”.

Perezidente wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie asaba abitandukanije n’iyo mitwe gutanga amakuru y’ukuri ku Rwanda.

Perezidante wa Komisiyo Nyirahabineza yagize ati: “ Tubahaye ikaze mu rwanda rwababyaye, bamwe muri mwe bagiye muri Congo Kinshasa muri bakuru , abandi mwavukiyeyo ntimwari muzi u Rwanda rwanyu, mwangishijwe u Rwanda n’abarutuye, ubu rero mwarugezemo muratahutse nyuma yo kwishora no gushorwa mu mitwe yitwaje intwaro, ibi byose ariko byatewe no kumva ibihuha, aho bababwiraga ko utashye mu Rwanda yicwa, ntabwo ariko bimeze mwabyiboneye, mukoresheshe uburyo bwose mu itumanaho muzavuge ibyo mwasanze mu Rwanda nta cyo muhishe”.

Perezidante wa Komisiyo yo gusubiza ingabo mu buzima busanzwe kimwe n’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro  Nyirahabineza Valerie asaba abatahutse kujya bavuga ukuri ku Rwanda(foto Ngaboyabahizi P)

Nyirahabineza akomeza asaba abitandukanije n’imitwe yitwara gisirikare muri Congo Kinshasa, kugira ikinyabupfura ndetse no kuzakora cyane mu gihe bazaba bageze iwabo nyuma y’amasomo bazahabwa kandi abasaba kuzibumbira mu makoperative kugira ngo na  bo babashe gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Kuva iki kigo cyatangira gutanga amahugurwa nk’aya mu mwaka 2002,abasaga ibihumbi 12 bamaze kubona amasomo y’uburere mboneragihugu ikindi ni uko bahigura umwuga ndetse n’abatazi gusoma bakabyigishwa.Umwihariko wa kiriya kiciro ni uko harimo abana bashowe mu mitwe yitwaje intwaro batarageza ku myaka 18.

 3,387 total views,  4 views today