Rubavu: Polisi y’u Rwanda yafashe bakora magendu muri RDC bayizana mu Rwanda

Yanditswe na Rwandayacu.com

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangali mu mudugudu wa Gasutamo ku wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu batatu barimo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu.

Aba barimo abanyamahanga babiri n’umunyarwanda umwe ni bo bashoboye gufatwa, abandi 9 bariruka baracika. Abafashwe ni Twagirimana Olivier w’imyaka 20 yafatanwe n’abaturage bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari bo Nicola Bahati w’imyaka 20 na Aristote Pariala nawe w’imyaka 20 y’amavuko.

Iyi magendu yari irimo ibintu binyuranye harimo n’amata ya Nido

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko bafashwe mu ijoro rya tariki ya 05 Nyakanga ubwo barimo kugerageza kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu banyuze mu nzira zitemewe.

Yagize ati “Bafashwe ari mu gicuku bikoreye ku mitwe yabo ibicuruzwa bya magendu bitandukanye birimo imikebe 24 y’amata ya Nido umwe upima garama 2,500, umufuka wuzuyemo amasashe n’imifuka 9 yuzuyemo amacupa y’amavuta ahindura uruhu.”

CIP Karekezi avuga ko ubwo inzego z’umutekano zari mu kazi bazikanze bahungira mu rugo rw’umuturage witwa Rutagarama Museveni uzwi ku izina rya Murasta ari nawe bavuga ko bari babizaniye. Inzego z’umutekano zabakuye muri urwo rugo ku gahato ndetse na Rutagarama nawe arafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturage ko ubucuruzi bwa magendu butemewe n’amategeko ariyo mpamvu abazajya babufatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose hari abo bazi cyangwa babonye binjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.

Yakomeje abibutsa ko muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo cya COVID-19 hari umwihariko wo kurwanya abantu bose binjira mu gihugu mu buryo butazwi.

Yagize ati: “Bariya bantu ntiwakwizera ko batanduye icyorezo cya COVID-19, niyo mpamvu bamaze gufatwa bahise bashyirwa mu kato mbere yo kujyanwa gufungwa. Abaturage turabasaba gufasha inzego z’umutekano kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko banakumira ko hagira uwinjiza COVID-19 mu Rwanda.”

Ingingo ya 199 yo mu mategeko agenga umuryango uhuza ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

 827 total views,  2 views today