Polisi yafashe bane mu bakwirakwiza urumogi mu gihugu

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Polisi y’u Rwanda , itangaza ko ku wa 03 Kanama 2020, yafashe abantu  bane bari bakurikiranweho gucuruza no gukwirakwiza urumogi mu gihugu bafatiwe mu bikorwa bya byayo. Aba bakaba barafatiwe mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

Babiri mu bafashwe aribo Musore Yannick w’imyaka 20 na Ndimucyenda Eric w’imyaka 26 bafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi mu mudugudu wa Bwiza, bafatanwe udupfunyika 2000 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kuri ubu bariya basore bajyanywe mu kato nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano bambuka igihugu banyuze mu nzira zitemewe bavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari naho bakuraga ruriya rumogi.

 

Abandi babiri aribo Sezibera Aloys w’imyaka 50 n’umumotari wari umuhetse witwa Mbarushimana Faustin w’imyaka  38 bafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yari iri mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu mu kagari ka Bunyuju,bafatanwe udupfunyika 800 tw’urumogi. Moto bari batwaye ifite ibirango RE 328X nayo yafashwe.

Sezibera yavuze ko urumogi yaruhawe n’abandi bantu barucuruza bahuriye ahitwa i Pfunda mu karere ka Rubavu. Yafashwe yari ajyanye urwo rumogi mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango.

CIP Karekezi yavuze ko  Sezibera yari mu itsinda rikwirakwiza urumogi mu bacuruzi bato bari hirya no hino mu gihugu.

Ati  ” Bariya bantu usibye gukwirakwiza ibiyobyabwenge banakwirakwiza icyorezo cya COVID-19 binyuze muri ziriya ngendo bakora.”

Yasabye abaturage kuba maso bagatanga amakuru aho babonye abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Usibye mu ntara y’Iburengerazuba, no mu ntara y’Iburasirazuba inzego z’umutekano zashoboye kuhafatira ibiyobyabwenge cyakora abari babifite bashoboye gucika. Ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kanama bifatirwa mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma.

Abantu babiri bari kuri moto ifite ibirango RC945D bari batwaye ibiro 15 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu barimo gushakishwa bahagaritswe ahagana saa kumi za mugitondo ubwo bari bageze kuri bariyeri yari  mu murenge wa Murama mu kagari ka Kabaya mu mudugu wa Kibaya.

Yagize ati  “Bamenye ko harimo bariyeri bakiri kure bava kuri moto bariruka bata moto bari bariho ndetse n’ibiyobyabwenge bari bahetse ubu byajyanywe kuri sitasiyo ya Kibungo.

Itegeko no 68 /2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 263  ivuga ko umuntu uhamwe no gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge bikomeye ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 20 no gufungwa burundu akanishyura amande arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

 2,023 total views,  2 views today