Gicumbi: Ibihe bya Covid-19 byongereye inzerezi mu mugi wa Byumba

 

Yanditswe na Bagabo Eliab

Iyo ugeze mu mugi wa Gicumbi, mu murenge wa Byumba, uhura n’abana benshi haba ku manywa na nijoro, bavuga ko bavuye iwabo kubera ko babuze amafunguro ndetse hakiyongeraho n’amakimbirane yo mu ngo.Ubuyobozi bwa Gicumbi bwo buvuga ko biterwa ni uko amashuri yafunze kubera ibihe icyorezo cya Covid-19 cyadutse ku isi.

Umwe mu bana baganiriye na Rwandayacu.Com, avuga ko we yavuye iwabo kubera kubura ibiryo.

Yagize ati: “ Ubundi turi ku ishuri twabonaga amata yo kunywa , none mu rugio kubona ibiryo ni ikibazo gikomeye, batubyaye turi abana 8, ubu njye na bakuru banjye bane twavuye mu rugo twirarira imbere y’amaduka n’abazamu abandi bakarara mu biraro bya hano mugi, tugenda dufunguza hose, ariko bidukomerera mu gihe cya nijoro kubera imbeho iba yakutse”.

Gicumbi abana bamwe bahisemo kwikorera imirimo ituma babona amafunguro

Undi nawe yavuze ko yahunze iewabo kubera ko ngo bahoraga mu makimbirane.

Yagize ati “ Papa yari umufundi Mama wajye acuruza avoka, mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo rero, nta kazi kari gahari, Mama igishoro yakiduhahiyemo kirashira , kuva ubwo batangira amakimbirane tukaburara nab o bakarara barwana  ,kuva ubwo njye na mugenzi wanjye duturanye duhitamo gukurikira abandi twiyizira hano mu mugi, twikorera imizigo, ubishatse abonye ububare bwacu nk’umubyeyi nkawe ukaduha ibyo kurya nifuza ko amahoro yagaruka mu rugo iwacu ngasubirayo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo butangaza ko abana bo ku mihanda bakomeje kwiyongera koko ariko ko ubuyobozi buri gushaka uburyo basubizwa mu miryango yabo. Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didas yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “Ikibazo gihari gikomeye cyane ni uko amashuri atari yafungura, bava iwabo mu byaro, ahubwo urebye bari kugabanuka, hari abana twagiye dufata tukabasubiza iwabo, ariko bamwe ntibahatinda ahubwo bahita basubira mu buzima bwo ku muhanda.Ikibazo gikomeye rero kuri ubu gifitwe na bamwe mu babyeyi batabasha gufata abana babo, turi muri iki gihe abana batari ku mashuri, dufite icyizere ko nibatangira kwiga nta mwana uzongera gucaracara mu mujyi wa Byumba.”

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu twakunze kugaragaramo abana b’inzerezi , umubare watangiye kwiyongera mu myaka ya 2018.Ikibazo ubuyobozi butangaza ko bwagihagurukiye.

 3,051 total views,  4 views today