Iburengerazuba: Abashoferi babiri bafatanywe litiro zisaga 1000  z’inzoga zitemewe

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Imodoka ebyiri zombi zafatiwemo litiro 1,150 z’inzoga zitujuje ubuziranenge. Zafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Nyakanga zifatwa n’abapolisi bo mu karere ka Rubavu na Nyabihu.

Imwe muri izo modoka ni iyo mu bwoko bwa DAIHATSU ifite ibirango RAA 982E,  yari itwawe n’uwitwa Kabera Epimaque w’imyaka 37. Yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi apakiye litiro 900 z’inzoga zitemewe.

Indi modoka yo mu bwoko bwa HILUX  ifite ibirango, RAA 746U yari itwawe na Manirakiza James ufite imyaka 25. Yafatiwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera mu kagari ka Gakoro, iyi modoka yari ipakiyemo litiro 250.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Manirakiza yari ajyanye izo nzoga ku mucuruzi wazo witwa Nduhuyabagabo Alexander nawe utuye mu karere ka Nyabihu. Zakorwaga  n’abantu bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu na  Rugera wo mu karere ka Nyabihu.

CIP Karekezi avuga ko  ifatwa rya ziriya nzoga biri mu bikorwa bya Polisi imazemo iminsi byo kurwanya inzoga zitemewe mu gihugu.

Ati  “Ibi bikorwa bigamije kurwanya abantu bakora ziriya nzoga bakaziranguza ku bacuruzi bazo nabo bajya kuzicuruza mu baturage. Ni ibikorwa tumazemo iminsi kandi biracyakomeza, turakorana n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko iyo mikoranire n’abaturage ariyo ituma haboneka amakuru yose ajyanye na ziriya nzoga.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Akenshi inzoga z’inkorano bamwe bazicuruza bavuga ko ari inzagwa

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

 680 total views,  6 views today