Nyabihu: Abarinzi b’ishyamba rya Gishwati bivugwa ko bihaye umuhigo wo gushimuta inka nyinshi

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Aborozi bo mu murenge wa Bigogwe, akarere ka Nyabihu bavuga ko inka zabo zishimutwa mu nzuri cyangwa zigatemwa n’abantu barinda ishyamba rya Gishwati, bagamije kwibonera amafaranga, ibi ngo babiterwa ni uko umurinzi ufashe inka nyinshi nawe ahembwa agatubutse.

Aba barinzi  bivugwa ko  bakorana n’akarere barinda ishyamba barya ruswa kandi bakaba bashimuta inka mu nzuri bakazijyana ku murenge bakaba ari byo bahemberwa kuko ubusanzwe bakora nta gihembo bahabwa.Aha rero aborozi bakaba basab ko iyo mikorere yavugururwa kuko bibangamiye ubworozi bwabo.

Ugiramahirwe Jean Paul mu kagari ka Muhe mu murenge wa Bigogwe avuga ko we aherutse gutemerwa impfizi ifite agaciro k’amafaranga  700.000 y’u Rwanda.

Yagize ati: “ Hano hari umwe mu bashinzwe uburinzi bw’ishyamba rya Bigogwe witwa Kanyankore asebya inkeragutabara cyane, gusanga umuntu afite umutarimba mu rwuri rwawe, mperutse kugera mu rwuri rwanjye nsanga batemye ikimasa banyishyuraga ibihumbi 700, uyu rero yiyitirira inkeragutabara ariko arazisebya”.

Undi mworozi wo mu ishyamba rya Gishwati we avuga ko abarinzi bihaye umuhigo wo kujya binjiza agatubutse.

Yagize ati: “ Iyo umurinzi afashe inka imwe  yishyurwa amafaranga 10000, we akayakubita ku mufuka ,iyo abonye rero inzara imwishe akoresha uko ashoboye akazikura mu rwuri zikagana ishyamba ubundi akiyorera amafaranga y’aborozi mbese ni umuhigo biihaye wo gushimuta inka no kwigwiza amafaranga, twifuza ko iki kibazo Leta yagikurikirana kuko ni akarengane tugirirwa bikozwe n’abiyita ko bakorana n’inkeragutabara ibintu dusanga bihesha isura mbi ingabo z’u Rwanda”.

Aborozi bo muri Gishwati inka zabo zishimutwan’abarinzi b’ishyamba bakazijyana ku murenge kugira ngo babone indonke.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu na bwo bwemeza ko hari amasezerano agena imishahara abo bantu bazajya bahembwa hagendewe ku masezerano bagiranye n’Inkeragutabara. Nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Gahutu Tebuka Jean Paul yabitangaje avuga ko abo  bantu batarahembwa ariko biteganywa.

Yagize ati: “Ntabwo barahembwa ariko bazahembwa , ni akarere kagomba kubahemba, ariko ntibikwiye ko bigira abanyarugomo”.

Ibi bintu kandi bishimangirwa  n’Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habanabakize Jean Claude we avuga ko abo bakozi bagenerwa umushahara naho ngo ibya ruswa aborozi binubira bagiye kubikurikirana.

Yagize ati: “ Tugiye kubikurikirana koko  niba hari abantu bagenda bakazitura amatungo bagamije indonke nabo twabafata tukabahana bikomeye, kuko ntituzihanganira abaturage barenganya abandi, ndetse bariya tuzabamerera nabi cyane”.

Kuba abo bantu bakora kandi bakaba bataratangira guhembwa nibyo abororozi baheraho bavuga ko barya ruswa bakarenganya aborozi ndetse baba bakennye bigatuma bakoresha uko bashoboye bagashimuta inka kugira ngo babone ikibatunga. Ubusanzwe itegeko rigena ko amatungo afatiwe mu ishyamba ba nyirayo bacibwa 50.000 na 200.000 naho abashimuta inyamaswa bagacibwa 1000.000 Frw zishobora kurenga ndetse hakagerekwaho n’igifungo.

Ni inkuru Rwandayacu.com ikesha RBA.

 2,447 total views,  2 views today