Nyarugenge: Ntidukwiye gutanga ubutabera nyuma y’uko dukora ibindi bikorwa.Mayor Kayisime Nzaramba .

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Mu kiganiro yagiranye n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu karere ka Nyarugenge, cyateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), Umuyobozi wako Kayisime Nzaramba, yavuze mbere na mbere hakwiye kwitabwa ku guha umuturage ubutabera mbere y’uko akomeza kugezwaho ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “ Ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta ni bimwe mu bituma dukomeza kwesa imihigo,  uburenganzira bwa Muntu bukaba busesuye , kugira ngo akomeze kubaho mu buzima bwiza ndetse, no gukomeza kwiteza imbere, ariko ibi ntibyagerwaho mu gihe umuturage atabona ubutabera, ntibikwiye ko twihutira gushyiraho ibikorewa by’iterambere, ariko umuturage we agahora ahohoterwa akabura ubutabera,kuko ubutabera n’ibikorwa remezo birajyana”.

Uyu  muyobozi akomeza avuga ko imiryango itegamiye kuri Leta, ikwiye gushyira imbaraga mu gukangurira imbaga nyarwanda gahunda ijyanye no gukemura ibibazo bijyanye n’ubutabera buhabwa umuturage.

Mwananawe Aimable umuhuzabikorwa w’umuryango ihorere Munyarwanda (IMRO) ku rwego rw’igihugu, nawe ashimangira ko ibikorwa remezo bihabwa umuturage byuzuzanya  n’ubutabera kugira ngo arusheho gukomeza kwiteza imbere.

Yagize ati: “ Ubundi umuturage , ari ibikorwa by’amajyambere n’ubutabera ;byose arabigomba , kugira ngo akomeze kwiteza imbere no kugira imibereho myiza, twese ni we dukorera , kuko imiryango itegamiye kuri Leta ikomeza gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo arusheho gukomeza kugira imibereho myiza”.

Umwe mu bari bitabiriye ibi biganiro Mumpe Frank wo muri AJEPRODHOR, avuga ko iterambere ritagira  ubutabera  ngo buba ntaho buganisha umuturage.

Yagize ati: “ Twifuza ko sosiyete sivile ikomeza guhuriza hamwe imbaraga n’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo, mbere na mbere umuturage , ahabwe ubutabera mbere y’uko ahabwa ibikorwa remezo , kuko hari ubwo aba afite iyo  mihanda ariko ntayitekanemo, na twe rero ibi tugiye gukomeza kubiharanira dutoza uburenganzira  bwabo no kubumenya”.

Imro  mu  gikorwa cyayo cyo gukomeza gushishikariza sosiyete sivile , guhugukira ibijyanye no gutanga ubutabera ku baturage no kubarengera binyuze mu buvugizi, muri Nyarugenge haganirijwe imiryango ya sosiyete sivile igera kuri 30, mu gihe aka  karere ko ngo kari kazi ko hari igera kuri ibiri gusa.

 713 total views,  2 views today