Musanze: Kwirega no kwemera icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,biruhura uwagikoze , Umugororwa Bazimenya.

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Mu gihe bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,bakomeje kwinangira  batihana cyangwa se basabe imbabazi abo bahemukiye , ndetse ntibatange amakuru, bamwe mu bafubiwe iki cyaha bavuga ko kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ari kimwe mu bituma uwakoze Jenoside aruhuka mu mutima.

Bazimenya Ezechiel  ni umwe mu bahoze mu nzego z’umutekano ari umupolisi ku cyahoze ari kuri Komini Mukingo mu 1994, avuga ko kuri we hari abatutsi benshi bishwe bazize uruhare yagizemo nk’umupolisi wari ku rwego bitaga Burigadiye,akuriye abandi kuri Komini.

Yagize ati :“Jenoside   mu gihe yabaga  ni njye wari Burigadiye , nari nshinzwe no gukwirakwiza imbunda zakoreshwaga muri Jenoside, ku buryo muri Buri  murenge noherezagayo imbunda 15, nkaba naratanze izigera ku 120, rwose ndicuza kuko hari imiryango myinshi yazimiye kubera njyewe, ndetse haba n’imfubyi nyinshi ku bwanjye, amaraso ni mabi kuko nahungiye muri Zaire( Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo)ntahutse 1996 nahise mfugwa,ariko narihannye nemera icyaha nsaba imbabazi ubu ndaruhutse, kuko nazihawe, abatabikora rero nabo nibirinde guheranwa n’ipfunwe bavuge amakuru bazi, kandi basabe imbabazi”.

Umwe mu bo  Bazimenya yagize imfubyi ni umusore Ndangamira James, avuga ko nyuma y’uko asabwa imbabazi akanagaragarizwa iyicwa ry’ababyeyi be n’uwagize uruhare mu kubica, na we byamuruhuye kandi atanga imbabazi.

Yagize  ati “Ndi  umwe mu bagizwe imfubyi n’urutonde rwakozwe na Bimenya , ndetse  n’imbunda byatanzwe n’uyu mugabo Bazimenya ngo babone uko bica Abatutsi, nyuma y’uko yemeye ibyo yakoze ndetse agasaba imbabazi , narazimuhaye ndetse n’umuryango we tubanye neza, gusa dusaba ko batinyuka bgatanga amakuru y’aho imibiri y’abacu bishwe ariko bakaba batarashyinguwe mu cyubahiro bahavuga, tugakomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, kuko baracyahari batarabona ababo bishwe muri Jenoside”.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa Rwigamba George, we asaba abagororwa bakoze Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994, gukomeza gusaba imbabazi no gutanga amakuru aho imibiri  y’abatutsi bazize Jenoside yajugunwe, kandi ko  gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge muri gereza ari gahunda ya leta.

Yagize ati “Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu magereza  ni  iya Leta ireba, abenshi mu bakoze ibyaha bya Jenoside bakigera mu magereza wasangaga binangira bagifite ibitekerezo bibi ku byo bakoze, ariko uko bagenda bamara igihe niko bagendaga bumva ko ibyo bakoze atari byiza bagasaba imbabazi abo bahemukiye, haracyarimo abinangiye ntabwo ducika intege turakomeza tukabigisha dufatanije n’imiryango itandukanye nka UNDP,turabasaba kugororoka bakiyambura umwambaro w’ipfunwe bagifite bagasaba imbabazi abo bahemukiye”

Gereza ya Musanze hafungiwemo abagera kuri 213 bakoze ibyaha bya Jenoside,  150 bamaze kwandika amabaruwa basaba guhuzwa n’imiryango bahemukiye bakayisaba imbabazi,  imiryango 38 imaze guhuzwa n’ababahemukiye bagasabwa imbabazi nabo bakemera kuzitanga.Mu gihugu hose abasaga ibihumbi 30, bakoze ibyaha bya Jenoside, abantu ibihumbi bitandatu gusa nib o bamaze kwandika amabaruwa basaba ko bahuzwa n’imiryango bahemukiye bayisabe imbabazi.

 428 total views,  4 views today