Nyagatare: Musheri Kutabonera umushahara ku bakora irondo ry’umwuga bidindiza iterambere ryabo

 

Yanditswe na Editor

Abakora irondo ry’umwuga bo mu murenge wa Musheri, akarere ka Nyagatare, bavuga ko kuba badahemberwa ku gihe bituma imibereho yabo mu ngo itagenda neza.Ubuyobozi bw’umurenge wa Musheri bwo buvuga ko idindira ry’imishahara yabo iterwa na bamwe mu baturage batitabirira gutanga agahimbazamusyi kagenerwa abakora irondo ry’umwuga.

Umwe mu bakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Musheri, avuga ko amaze amezi agera kuri atatu ataherewe agahimbazamusyi.

Yagize ati: “ Kugeza ubu ikibazo  mfite ni uko nakoze irondo ry’umwuga ariko simpembwe maze amezi atatu ntahembwa rwose, ibi binkururira ibibazo nko muri za butike ndetse na resitora aha hose ngenda nihishahisha kugira ngo batamerera na  bi kubera imyenda mbarimo, ibi kandi bituma nta terambere nageraho, rwose ubuyobozi nibudufashe twishyurwe”.

Abaturage bo muri Nyagatare bashimangira ko irondo ry’umwuga ryahinduye byinshi mu mibereho ku bijyanye n’umutekano, aho ryakumiriye ibiyobyabwenge ndetse na forode.

Umwe mu baturage Habimana John, yagize ati: “ Kuva aho irondo ry’umwuga ritangiriye ubu cyane ko duturiye igihugu cya Uganda ntabwo kanyanga zikirenga umupaka ngo ziraza mu Rwanda , ikindi ubu nta nsoresore zigitangira abaturage mu mayira mu gihe nta mugore watarabukiraga muri zimwe mu nzira  zo mu biturage bya Musheri”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri Karangwa Edouard, atangaza ko kuri ubu hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abakora irondo ry’umwuga babashe kubona agahimbazamusyi kabo.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’abanyerondo kuba badahembwa  bikomoka k’ukuba abaturage badatanga imisanzu, ni ho ava kuko nta banki y’indi twayakuramo, bishakamo imbaraga ubu rero dukomeje gukora ubukangurambaga , aho buri muryango usabwa gutanga amafaranga 700, ashyirwa kuri konti na yo agakomeza kugeza ageze ku mukozi w’irondo ry’umwuga”.

Kugeza ubu mu murenge wa Musheri hari urubyiruko rukora irondo ry’umwuga bagera ku 132, mu gihe akarere ka Nyagatare kose gafite abasaga ibihumbi bibiri.

 1,236 total views,  4 views today