Musanze: Abafite ubumuga bavuga ko bitaborohera kugera kuri serivise mu buyobozi ,kubera inyubako

Yanditswe  na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Musanze bavuga ko bagorwa no kubona serivise kubera ko inyubako ngo zitabemerera  kugera ku baypbozi bitewe n’inyubako zitagira amadaraza (escalier) ngo bajye bazamukiraho

Ngirabanzi Paul ni umwe mu bafite ubumuga yagize ati: ” Kwaka Serivisi hano biragoye; ubu nashakaga kujya kureba meya ariko kubera ko akorera hejuru sinshobora kuhagera, birasaba gutuma; byibuze babaye badukoreye inzira itworogereza byadufasha. Bagiye batubeshya kenshi ngo bazabikora ariko amaso yaheze mu kirere, ubanza batajya babiha agaciro ngo byitabweho.”

Uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Musanze Uwitonze Hesron we avuga  ko bagiye bifuza kenshi ko bakubakirwa inzira iborohereza kugera mu biro bimwe na bimwe ariko ngo ntakirakorwa.

Yagize ati: “Usibye n’abo mwaganiriye, nanjye ubwanjye ubashinzwe nuko, kuko nkubungubu maze imyaka igera muri itatu ntazi ibiro bya Meya, ntazi kwa Gitifu, ntazi kwa DM kandi serivisi nyinshi zitangirwa hejuru, niho abayobozi benshi baba; ubwo rero urumva yaba abagenerwabikorwa ntabwo babyishimira kuko burya buri wese aba yifuza ko uwo aje kureba amubona, kwijujuta no kubabara byo rwose biriho cyane, ubuse wakwishima gute niba udashobora kugera aho ugomba kugera ngo ubone uwo ugiye kureba, nibadufashe.”

Hesron yakomeje agira ati: “Twebwe twakomeje kujya tubivuga kenshi tukabigaragaza ariko bakatwereka ikibazo gihari bitewe nuko ari inyubako ya kera, natwe nicyo twakomeje kugenderaho ariko hashyize igihe kirekire, kugeza ubu turacyategereje, turifuza ko byibuze niba gahunda yo kuvugurura bitari hafi babe bashyizeho inzira y’abafite ubumuga uburenganzira bwabo bwubahirizwe.”

Umuyobozi w’agategenyo w’Akarere ka Musanze Hamiss Habimana we avuga ko ngo iki kibazo barimo kugishakira umuti

Yagize ati: “Ikijyanye n’ibiro by’Akarere ka Musanze, birumvikana ko iriya nyubako nivugururwa hateganyijwe gushyiraho inzira y’abafite ubumuga kugira ngo babashe kugera kuri serivisi zitandukanye.”

Itegeko no 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, aho agomba koroherezwa muri byose

 302 total views,  2 views today