Kigali: Abaturage bishimiye gahunda yatangijwe na REMA yo kuzigama umuriro mu gihe bakonjesha

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

 Ubwo Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yatangizaga ibikorwa bya Rwanda Cooling Initiative,s Green On-Wage (R-COOL GO), abanyarwanda bishimiye ko iki gikorwa kije kubafasha kubona uburyo bw’ibikoresho bizigama umuriro mu bihe byo gukonjesha batangije ikirere bizabahindurira ubuzima; bamwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.com, bavuze ko iyi gahunda izatuma bagira ubuzima bwiza kandi bazigame n’amafaranga.

Kamana Jean Baptiste asanga  uburyo bwo kubungabunga ibidukikije hifashishwa filigo zitamara umuriro ari uburyo bwiza ku buzima nbo ku kungu.

Yagize ati: “ Buriya niba hari ibyuma  bitwara umuriro mwinshi nka filigo cyangwa se ibindi byuma binyuranye bikonjesha  birimo  , numvise ko no mu buryo bwo gukonjesha umwuka uhumana, imyaka maranye filigo mu nzu nshobora kuba rwose ndi igisenzegeri, kuri ubu rero niriwe nkurikirana ibiganiro REMA yatanzer numva ije kudufasha kwizigamira no kugira ubuzima bwiza duhumeka umwuka mwiza, iki gikorwa turakishimiye cyane”.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera nawe ashimangira ko ibikoresho bidahenze byagenewe gukonjesha ari ingirakamaro kuko ari kimwe mu byatuma abanyarwanda bagira ubuzima bwiza

Yagize ati “Uyu munsi, tunejejwe no gutangiza ku mugaragaro uburyo bushya bwo kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere,dukomeza gushishikariza abanyarwanda gukoresha uburyo karemano , ariko nanone hakenewe ikoranabuhanga ryagenewe gukonjesha muri rusange”.

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc ashishikariza abafite ibikoresho bikonjesha bitwara umuriro kubisubiza , ahubwo bagahabwa ibyujuje ubuziranenge kandi bituma umuriro uzigamwa.

Yagize ati “Burya buri wese  uzigamye umuriro n’amafaranga ni uko, kandi n’umwuka abantu bahumeka aba awubungabunze kubera ko n’ikirere uba wakirinze”.

Minisitiri w’ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc

Ku ikubitiro abakozi bakora mu nzego bwite zaLeta kimwe n’abikorera nibo bashishikarizwa kuba ba nyambere, mu kugura ibikoresho  bikonjesha byujuje ubuziranenge,  byazanywe na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA)

Iyi gahunda kandi iri kuba ku bufatanye n’Umushinga bw’ikigo cya Basel Agency for Sustainable Energy, n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije witwa United for Efficiency (U4E).

 

 

 994 total views,  2 views today