Nyagatare: Mimuri kutagira amakusanyirizo banywa amata atujuje ubuziranenge

 

Yanditswe na Editor

Abaturage bo mu murenge wa Mimuli kimwe n’aborozi bo  u karere ka Nyagatare, bavuga ko banywa amata batizeye ubuziranenge bwayo, ikindi ngo bakaba bakora ubucuruzi bw’amata mu kajagari.Ubuyobozi bw’umurenge wa Mimuli bwo butangaza ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka burundu.

Umwe  mu borozi yagize ati: “Kuri ubu nta kusanyirizo ry’amata tugira nk’aborozi ibi bituma duhura n’igihombo , ubu rero twahisemo kujya tuyagurisha n’abamamyi, hakiyongeraho ko no kuba aya mata aba atanyuze mu  ikusanyirizo ngo apimwe bituma tuyanywa nta kizere nk’abaza kuyagura, ni yo mpamvu usanga  no muri za butike no ku nzira uhasanga amata agurishwa kuri litiro imwe amafaranga atarenga 120, twifuza ko baduha ikusanyirizo ry’amata, kuko mu minsi  yashize twagemuraga amata ku ikuisanyirizo rya Ngarama ariko baje kutwambura duhitamo kuyarekera mu bamamyi”.

Muhawenimana Annonciata ni umwe mu baturage ba Mimuli yagize ati: “ Kuba amata yirirwa atembera ku muhanda muri Nyagatare ni ikibazo gikomeye kuko bituma yangirika andi na  yo tukayakoresha arimo imyanda mkubera urugendo ndetse nta n’ikizere tuba tuba tuyafitiye, aha rero nkaba nifuza ko ubuyobozi na bwo bwahangana n’iki kibazo gikomeye cy’abamamyi b’amata bubika urusyo ku mworozi kuko kugeza ubu nta n’igiciro wabina kizwi cy’amata nkanjye nyagura ku mafaranga 130”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mimuri butangaza ko ku munsi habineka umukamo uri hagati ya litiro 300-500 ngo bukaba bukora ubuvugizi rero kugira ngo haboneke ikusanyirizo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mimuli Bandora Emmanuel,

Yagize ati: “ Ku bufatanye n’umushinga RDDP (Rwanda Dairy Development Project) ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo ndetse no kongerera agaciro umukamo w’amata, ndizeza abaturage ko mu minsi iri imbere turaba tumaze kubakirwa ikusanyirizo, kuko mu byo nabasabye harimo ikusanyirizo, ubu rero mu kiciro gitaha banyemereye ko  bazatwubakira ikusanyirizo muri santere ya Mimuli bityo binyuze mu makoperative bakazajya bahagemura amata”.

Imirenge ya Matimba, Musheri, Rwimiyaga, Karangazi, Katabagemu, Rwempasha na Nyagatare ni yo iza ku isonga ,u kugira inka nyinshi, aho Girinka nanone imaze kugera ku miryango13 450, ibi bikaba byaratumye umukamo wiyongera ari n’aho abaturage bahera basaba ikusanyirizo ry’amata.

 837 total views,  2 views today