Musanze: INES- Ruhengeri  yatangiye ubufatanye   n’ikigo  mpuzamahanga cy’imisoro n’iterambere cyo mu Bwongereza (ICTD).

 

Yanditswe na Chief Editor

Ishuri ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri ryasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’imisoro n’iterambere ICATD (International Centre for Tax and Development) cyo  mu Bwongereza aho gikorera mu bihugu binyuranye byo ku isi.

Iki kigo gikorana n’ikigo cy’imisoro n’amahoro   mu Rwanda (RRA), aho cyabafashije by’umwihariko mu bushakashatsi mu bijyanye n’imisoro, hagamijwe kunoza politike y’ibijyanye n’imisoro

Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’imisoro n’iterambere ICATD  Prof.Mick Moore, gavuga ko impamvu bahisemo  gukora na INES Ruhengeri ari uko isanzwe ifite ubushobozi bwo gutanga amasomo kubirebana  n’imisoro ku rwego ruhanitse ikaba ifita n’abarimu b’inzobere  muri iyi gahunda.

Yagize ati “Kugeza ubu INES fite inzobere z’abarimu n’abashakashatsi mu bijyanye n’imisoro, tuzafatanya gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’imisoro n’iterambere ry’Igihugu n’Afurika muri rusange rizamuke, bizatworohera cyane gukorana na Ines cyane ko bagaragaza ubushake n’ubushobozi  bwo gukora, yaba mu mahugurwa n’ubushakashatsi basanzwe bakora, ikindi ni uko kugeza ubu Ines ariyo kaminuza yigisha ibijyanye n’imisoro mu kiciro cya gatatu cya kaminuza muri aka karere  u Rwanda ruherereyemo, bizatworohera gukorana nabo tugamije kuzamura ubukungu bwa Afurika”

Umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri,  Dr Padiri Hagenimana Fabien, avuga ko basanzwe bigisha  ibijyanye n’imisoro bifashisha ikoranabuhanga.

Yagize ati: “INES Ruhengeri izwi ho ari indashyikirwa mu kwigisha  ibijyanye n’imisoro,dufite Masters Absence in Taxation ndetse tumaze iminsi dukoresha ikoranabuhanga ryo gufasha muri Minisiteri Y’Imari cyane mu kigo cy’imisoro n’amahoro harebwa uburyo ubutaka n’ibiburiho byahuzwa n’imisoro itangwa, ibi byatumye turushaho kugira inyota yo gukomeza gukorana n’abandi mu iterambere mu bijyanye n’imisoro, uyu rero akaba ari umwihariko wa INES Ruhengeri kuko byatumye abatanga imisoro biborohera n’abakora muri iyi politike biraborohera, ni muri urwo rwego twasinyanye amasezerano n’iki kigo”

Ines Ruhengeri, kuri ubu ifite abanyeshuri bagera kuri 28, biga mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) aba bakaba baritabiriye amarushanwa gushaka abanyeshuri baziga ibijyanye n’imisoro barihirwa na Banki yo mu Budage binyuze mu rugaga rw’amakaminuza yo muri Afurika y’I Burasirazuba ; aha INES Ruhengeri ikaba yaraje ku isonga mu gutsindisha benshi.

 1,208 total views,  2 views today