Nyabihu:Isantere ya Mukamira , Inzu zishaje, indiri y’umwanda

 

Yanditswe na Editor

Abagana n’abarema isoko ryo muri santere y’ubucuruzi ya Mukamira mu karere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe no kutagira ubwiherero , maze inzu zishaje kuri bo akaba arizo zifatwa nk’ubwiherero, ibintu abaturage bita ko ariyo ndiri y’umwanda muri iyi santere y’ubucuruzi, cyane ko n’ubwiherero rusange kuri ubu ngo bumaze imyaka isaga itandatu bufunze.

Muri santere ya Mukamira ubwiherero bw’aho buba bufunze .

Ikibazo cy’umwanda ugaragara  mu bice  byegereye iri isoko rya Mukamira ngo giterwa n’ubwiherero budahagije, dore ko ngo iyo bamwe bashatse kujya   mu bwihero rusange bishyuzwa  amafaranga,  bigatuma abatayafite bahitamo kujya kwiherera   mu  nzu zishaje zitagikoreshwa, ibi ngo bikaba bikomeje gutera isuku nkeya nk’uko  Mtuyimana Frederic yabitangarije ikinyamakuru Rwandayacu.com,

Yagize ati: “ Isoko rya Mukamira umwandau tumereye nabi rwose ,bamwe  bajya  mu bwiherero rusange  baba badafite igiceri cyo kwishyura bagahitamo kwigira muri biriya bizu byashaje akaba ariho biherera”.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu  bwemeza ko gihari koko gusa ngo hari gahunda yokongera ibyumba by’ubwiherero muri iyi santere ya  Mukamira dore ko ubuhari budahagije ngo ugereranyije n’ababukoresha nkuko bisobanurwa na Simpenzwe Pasca ,Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Yagize ati: “Icyo kibazo cy’ubwiherero  mu nkengero z’isoko rya Mukamira kirahari koko bitewe n’uko ibyobo byuzuye ariko gahunda ihari ni ukubividura kugira ngo iyomisarani yongere gukoreshwa”.

Ku mibazo cy’inzu zishaje zitagikotreshwa zikaba arizo zahindutse ubwiherero, uyu Muyobozi Simpenzwe Pascal, atangaza ko bagiye kuvugana na ba nyirazo

Kugira ngo yenda bazisenye cyangwa se bazivugurure.

Yagize ati : «  Inzu ni izo kubamo ntabwo twakwemera ko zikomexa kuba indiri y’umwanda , ba nyirazo barazivugurura cyangwa se bazisenye ariko isuku iboneke muri iriya santere byanga bikunda, kuko iki ni ikibazo kituraje inshinga ».

Amazu ashaje ni indiri y’umwanda muri santere y’ubucuruzi ya Mukamira.

Mu rwego rwo kwihutisha gahunda yogukemura iki kibazo cy’umwanda ugaragara mu nkengero z’iyisantere ya Mukamira .Ububuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko bugiye gushyiramo imbaraga ngo ku buryo bitarenze mu kwezi kwa gatandatu 2020 iki kibazo kizaba cyakemutse burundu.

 940 total views,  2 views today