Gicumbi: Abarimu basaga 200 bari bashyizwe mu myanya bahagarutswe n’akarere

 

Yanditswe na Bagabo Eliab.

Mu karere ka Gicumbi , ku bigo by’amashuri binyuranye haravugwa ibibazo birimo guhagarika abarimu bashya mu mirimo yabo bagera kuri 241, bari bamaze ibyumweru bitatu batangiye , nyuma yo gutsinda ibizamini bibinjiza ku kazi.

Bamwe muri bon go kuri ubu bakaba bibaza aho bazerekera , cyane ko ngo bari barasezeye ku yindi mirimo bari bariho.Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko ibizamini bitakozwe uko bikwiye ngo hakaba hagiye gukorwa ibindi.

Umulisa Adeline yari umwarimu mu mashuri abanza mu karere ka Burera yagize ati: “ Njye nari umwarimu mu mashuri abanza nyuma aho maze kurangiriza Kaminuza mfite impamyabumenyi ya A1, nkora ikizamini cyateguwe na REB, naragikoze ndatsinda niba twarakoze ibizamini bakavuga ko habayemo uburiganya ntabwo ibi bintu twabiryozwa , ubu tubuze akazi twahozeho n’ako twatsindindiye na ko ntabwo tukabonye, ikindi twari dufite amazu twakodeshehe ndetse hari n’imyenda twari twafashe, nibaza rero uwo tubaza iki gihombo cyangwa se iriya minsi twakoze ni nde uzayiduhembera”.

Nsengimana Jean Damascene ni Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Gicumbi atangaza ko ikemezo cyo gusubiramo ibizamini  cyarangije gufatwa kimwe  umunsi wa nyuma wo gutanga amadosiye mashya akaba ari kuri ku wa 19Werurwe 2020.

Yagize ati: “ Ubu rero dutegereje ko abantu barangiza gutanga ibya ngombwa hagakorwa ijonjora ndetse na REB na yo igategura umunsi ibizamini bizakorerwa kandi na  yo ikazaba ihari umunsi ibizamini bizasubirwamo”.

Kugeza ubu akarere ka Gicumbi gafite abarimu 2600, hakaba hakenewe gushyirwa mu myanya abagera kuri 241,umuntu akaba yakwibaza rero abo bana bigira muri ibyo byumba bitagira abarimu amasomo bazihabwa uyu mwaka niba azarangirana na Gahunda y’umwaka w’amashuri 2020.

 895 total views,  2 views today