Musanze:Abakinnyi ba Musanze FC biteguye biteguye insinzi muri shampiyona y’u Rwanda 2020-2021
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Musanze Fc yamaze kugera mu mwiherero abakinnyi hafi ya bose bamaze kuhagera; bakaba batagereje ko bapimwa ubundi bagatangira imyitozo yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, igomba gutangira tariki ya 04 ugushyingo 2020, aho biteguye intsinzi .
Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangarije amatariki y’itangira rya shampiyona 2020-2021 amakipe yahise atangira kwisuganya; aho mu byingenzi Ferwafa yasabye amakipe ari ugushyira abakinnyi ahantu hamwe (Camp), mu rwego rwo gukomeza kwiranda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19 , ndetse no gupimisha abakinnyi Covid-19, ku ikubitiro amakipe yo mu Rwanda yahise atangira guhamagara abakinnyi kugira ngo batangire kwitegura .
Ku gicamusi cyo ku wa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2020 , ni bwo abakinnyi batangiye kugera mu mwiherero; bitegura shampiyona ndetse bamwe bavuga ko ikipe igiye kubona umwanya mwiza wo kwitegura ;bahuje umutuma bose bari hamwe.
Habyarimana Eugene ni Gapiteni wa Musanze FC mu kiganiro yagiranye na Rwandayacu.com
Yagize ati: “ Ku ruhande rw’abakinnyi abakinnyi ba Musanze ntabwo twigeze tugorwa muri ibi bihe bya Covid19 ubuyobozi bw’ikipe bwatubaye hafi, umutoza yaradukurikiranyeburi munsi, uyu mwaka tugomba kuza muri myanya 4 ya mbere , kandi ikindi ubu dufitiye abakunzi ba Musanze FC ideni ryo kubaha ibyishimo” .
Ndoli Jean Claude avuga ko batigeze bicwa n’inzara mu bihe bya Covid-19 ndetse arashimira komite ya Musanze FC iyobowe na Tuyishimire Palacide Perezida wa Musanze FC urukundo abagaragariza buri munsi
Yagize ati: “ Hari hashize igihe kinini tudahura ,kongera guhurira hamwe n’ibintu twari dukumbuye kuko urabona twese twahageze, uyu mwaka tugomba kugira imihigo yo guha abaturage ba Musanze ibyishimo kuko aribo dukorera , ndongera gushima komite yacu itwitaho, ibintu biduha ikizere ko muri iyi shampiyona tuzazana intsinzi.
Rutahuzamu Mutebi Rachid afite umuhigo wo gutsindira Musanze FC ibitego birenga 20 afatanayije n’abagenzi be Yagize ati” ariko intego mfite yanjye Musanze FC nzayitsindira ibitego 20 mfatanyije n’abagenzi banjye kandi tuzabahesha ibyishimo , kandi ikipe yacu igomba kuza mu myanya 4 ya mbere ndetse tugomba kuzatwara igikombe cy’amahoro byanga byakunda tugomba kubigeraho” .
Umuzamu Ndoli Jean Claude iburyo
Umunyezamu Ndoli Jean Claude arakomeza gushishikariza bagenzi be gukora cyane kugira ngo bazabashe gutsinda uru rugamba rutoroshye bagiye gutangira , ndetse bagomba gusenyera umugozi umwe , bagenzi bakomeza bavuga ko imyaka idahora isa, kuko babona uyu mwaka ikipe yarahindutse cyane ko hari indangagaciro bagimba kugrnderaho basabwe n’umutoza wabo -ikinyabupfura- Gusenga-Gukora cyane kandi bemeza ko bazabigeraho bafatanyije.
Kugeza ubu abakinnyi bamaze kugera mu mwiherero ni 26; bakaba bagitegereje abanyamahanga nabo bagomba kuhagera muri iki cyumweru.
Ikipe ya Musanze ikaba itozwa na Seninga Innocent , uzungirizwa na Tugirimana Gilbert bakunze kwita Canavaro, ndetse n’umutoza w’abazamu Harerimana Gilbert ,
Umutoza Seninga Innocent umenyerewe gutoza mu buryo bwa Portugal (Portugal Style) kuruhande rwe afite umuhigo wo guhindura amateka ya Musanze FC bikaba mu myanya myiza muri shampiyona;bikaba biteganijwe ko iyi kipe iza gupimwa muri iki cyumweru.
2,545 total views, 2 views today