Burera:Abarerera ku rwunge rw’amashuri rwa Rwasa babangamiwe n’umuyobozi ukunda agatama

Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu babyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Rwasa, riherereye mu murenge wa Gatebe, akarere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n’umuyobozi w’ikigo witwa Ntawangake Esron, buri gihe aba yasinze, ibi ngo bigatuma adatanga umusaruro.

Uyu muyobozi Ntawangake Esron, ngo byagaragaye kenshi ko ari umusinzi ariko ngo ubuyobozi bwanze kumufatira imyanzuro, ahubwo ngo bugahora bumwimurira ku bindi bigo ubona biteye imbere mu myigishirize yamara kuhagera ntuhagire n’umwana wongera gutsinda

Mpayimana Joel Eric ni izina ry’umubyeyi urerera kuri iki kigo ni izina twamuhaye ku bw’umutekano w’umwana we yagize ati: “Rwasa nta muyobozi ifite nta n’uburere tuzigera tugira kubera abayobozi b’ikigo n’abarezi bose ntabwo bita ku kazi kabo kubera ko umuyobozi w’ishuri yarigize akarima ke azira igihe ashakiye na bwo yasinze, urumva ntiyabasha gukurikira abarimo uko bakora ni yo mpamvu Rwasa nta mwana n’umwe ukihatsindira, uriya muyobozi Ntawanga Esron akwiye kugirwa inama”.

Uyu muyobozi ,kuva yagera kuri iki kigo  hashize imyaka 7 nta banyeshuri barenze 2 bajya batsinda ku mwaka  ikindi kandi  ni uko iyo amaze no gusinda ahondagura abanyeshuri  urugero ngo ni umwana wa Bendantunguka umwana we  yarakubiswe kugera ubwo  kurwarira ku bitaro  bya  Butaro uyu muyobozi ngo yarafunzwe ariko ageze aho arafungurwa

Umwe mu babyeyi yagize ati: “Ikigo cya Rwasa Umuyobozi wacyo bizwi ko yananiranye yikorera ibyo ashaka, kandi birazwi ko asinda akanarwana, ariko ikitubabaje ni uko abana bacu ntacyo bacyura nk’ubumenyi, ahubwo iki kigo noneho numvise ngo ni cyo cyambere ku mwanda kandi nawe ujya ubyibonera, uyu muyobozi turambiwe ibye, niba akarere karahaye Ntawangake iki kigo nk’ingororano yenda ko ashobora kuba yarakoze igikorwa cy’indashyikirwa niba ari ukumutinya se niba se koko nk’uko avuga ngo azasiga yishe umutu Rwasa ariyo mpamvu bamutinya sinzi pe”.

Ikigo cya Rwasa cyugarijwe n’ibibazo binyuranye kandi byose biri ku mutwe wa Ntawangake Esron

Biravugwa ko n’abana bo muri gahunda y’imyaka 12 y’uburezi ndetse na gahinda yo kugaburira abana ku mashuri uyu muyobozi w’ishuri agira uruhare mu kunyereza ibiryo by’abana

Umwe mu babyeyi yagize ati: “Ntawangake ikigo akiyobora nk’aho ari urugo rwe, urebye abana ukuntu abicisha inzara kubera ibiryo aba yabinyereje, afite abandi barimu bakora nibo bamufasha kunyereza ibiribwa bashaka abaguzi, ejobundi sosiyale wa Gatebe nawe yaraje afotora amasahane y’abana babashyiriyeho amamininwa arigendera, usanga uyu muyobozi n’abashinzwe kumufatira ibyemezo bamutinya, turasaba rwose ko niba akarere gakunda  Gs Rwasa , kakaba kumva ko abaharererewa ari abana b’u Rwanda nibahindure uriya Ntawangake ajye ahandi  cyangwa agirwe inama, ese ubundi kuyobora ni we kamara ntiyaba Umurezi nk’abandi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatebe Butoyi Louis ashimangira ko ikibazo cy’imyitwarire idahwitse  kizwi ariko barimo kugikurikirana ngo bamugire inama

Yagize : “ Ikibazo cy’uriya Muyobozi w’urwunge rwa Rwasa ku bijyanye n’imyitwarire kirazwi gusa dukomeza kugenda tumuganiriza kugira ngo turebe ko yakwikosora, kimwe n’ibindi bibazo biri ku kigo rero ubu tugiye kuherekeza umutima kurusha kugira ngo bariya bana baharererwa bakomeze kugira uburere n’ubumenyi”.

Urwunge rw’amashuri rwa Rwasa rufite abanyeshuri basaga 1000 n’abarimu 31, ariko kubera bivugwa ko umuyobozi w’iki kigo akunda agatama nta musaruro batanga, ibi kandi kuba uyu Ntawangake akunda agatama n’umunyamakuru ubwo yamuhamagaraga kuri telefone ururimi ntirwavaga mu kanwa aha rero ubuyobozi bukaba bukwiye kwita kuri bariya bana baharererwa.

Abaturage barerera ku kigo cya Rwasa kandi ngo bibaza impamvu bamwe  mu bayobozi bo hejuru birukanwa bazize ubusinzi ariko umuyobozi w’ishuri utegura abana  kuzazamura u Rwanda agakomeza guhendahendwa.

 906 total views,  2 views today