Nyabihu:Abaturiye ikiyaga cya Nyirakigugu barasaba  ubuyobozi kwimurwa bakajya ahari umutekano

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abatuye hafi y’ikiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’iki kiyaga cyatangiye ku basanga mu nzu zabo bagasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwakongera kuyobora amazi cyangwa bukabafasha kwimuka kuko ubuzima bwabo buri kaga.Ni mu gihe Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko  hari ikigiye gukorwa cyihuse kugira ngo aya  mazi ahabwe icyerekezo mu buryo burambye.

Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.com, bavuze ko kiriya kiyaga batangiye kukibona bazi ko ari amazi asanzwe, ariko uko iminsi yashize amazi yagiye yiyongera kugeza n’ubwo abasanga mu nzu zabo

Umwe muri bo yagize ati: “ Rwose iki miyaga kiratubangamiye , kuko amazi agenda asatira inzu zacu, aha rero turasaba ubuyobozi ko bwadufasha tukagira ahandi dutuzwa kuko aya mazi agenda yiyongera , urabona nawe ko hari inzu zatangiye gusenyuka, mu rwego rwo kugungabunga ibudukikije rero birakwiye ko Leta idukura hafi y’iki kiyaga cyane nka twe tutagira izindi sambu”.

Ikiyaga cya Nyirakigugu kuri ubu kigenda gisatira ingo z’abaturage (foto Rwandayacu.com)

Uyu muturage yongera ko Ubuyobozi bwari bwaragerageje guha inzira ayo mazi ava mu kiyaga ariko ngo noneho agenda abasatira ku buryo ikikiyaga cyatangiye gusenya inzu  z’abaturage amazu ababishoboye bakimuka abatishoboye bakahasigara, ubu noneho ngo iyo nzira yafunzwe ubwoba nibwinshi ku bahasigaye, bagasaba ko bafashwa aya mazi akongera kuyoborwa cya ngwa bakahabimura kuko uku guhagarika umutima ku kavaho.

Ku ikubitiro  U buyobozi butekereza kurengera aba baturage ;hari haciwe inzira ebyiri z’amazi,  nyuma biza kugararaga ko aho bayohereza biteje ikindi kibazo mu baturage baho  n’ibikorwa byaho ubu hafatwa ikindi cyemezo cyuko bafunga umuyoboro umwe bikaba byabasabye kuba bahafungiye rimwe ariko bigiye gukurirwa no kuhafungura mu buryo buranye nyuma yo gukemura icyo kibazo, ngo bikaba bigiye gukorwa mu buryo bwihuse nkuko Mukandayisenga Antoinette Umuyobozi wa karere ka Nyabihu yabitangarije Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Kiriya kiyaga koko ubuna gisatira ingo z’abaturage , kuri ubu rero turimo kureba uburyo amazi twayashakira inzira agakomeza akajya asohokamo buhoro buhoro, ubundi kandi tugasaba abaturage kureba uburyo bakwimuka hariya kugira ngo badakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abadafite indi mirima ubwo nabyo byazaganirwaho”.

Amazi asohoka mu kiyaga cya Nyirakigugu asatira n’imyaka (foto Rwandayacu.com)

Ayamazi yatangiye yigaragaza nk’umugezi muto ku buryo hari nabahafataga nk’ubwiza nyaburanga bwarangazaga abagenzi muri aka gace ariko ngo  akaba arinaho hasenyeyeho bamwe amazu, ubu buyobozi buvuga ko icyi cyiyaga nigikomeza gukaragaza imbaraga abatishoboye bazafashwa kwimuka , ni mu gihe n’abo amazi yatangiye gusanga mu nzu zabo bakibaza icyerekezo cyabo.

 1,142 total views,  4 views today