Musanze:”Urubyiruko rwijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni ibigwari cyane”.Meya Ramuli Janvier

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri, yibukaga abazize jenoside mu 1994, baguye ku icyahoze ari urukiko rukuru rwa Ruhengeri, Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, yanenze urubyiruko rwari muri za kaminuza icyo gihe rwijanditse mu bikorwa bibi bya Jenoside yakorerwaga abatutsi, maze ashimangira ko bari ibigwari.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier,yagize ati: “ Ubundi urubyiruko rw’igihugu , uretse n’u Rwanda rwacu, aba arirwo ejo heza hacyo, noneho byakubitiriho no kuba ari umuntu  uri no muri kaminuza  ugasanga ari ikintu gikomeye kuko aba ari umuntu ujijutse, iyo rero yijanditse mu bibi, ni ikintu kiba gitangaje kandi kibabaje, mu 1994 hari urubyiruko rwakoze jenoside yakorerwaga abatutsi, kandi rwiga muri za Kminuza, abo rero ni ibigwari rwose”.

Ramuli, akomeza asaba urubyiruko ko gukomeza kugendera kuri gahunda nziza za Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, bagendera kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakumva ko ubumwe bw’abanyarwanda, ariyo soko y’iterambere n’imibereho myiza yabo, bakamaganira kure abashobora kubashora mu migamibi mibi ishobora kongera kuganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kandi agasaba za Kaminuza n’amashuri makuru, gukomeza gushishikariza abazigamo, kwirinda icyaganisha kuri jenoside.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28, kuri INES Ruhengeri bacanye urumuri rw’ikizere (foto Vedaste INES)

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Rwandayacu.com, na  bo bashimangira ko bigayitse kuba umuntu yaba ari kuri kaminuza aho kwiga icyazamura igihugu, ahubwo akiga kwica mugenzi we, ndetse ndetse n’ivangura ry’abenegihugu.

Gisa Obedi yagize ati: “Ntacyo dufite cyo kwigira ku rubyiruko rwakoze Jenoside yakorewe abatutsi, kandi twebwe rwose dutandukanye na rwo , kuko twebwe twiga u Rwanda, tukiga abanyarwanda , tuzi icyo ndi Umunyarwanda bivuga, abo rero twe twiyemeje gukora ibirenze ibyabo duharanira ubumwe bw’abanyarwanda, kuko urubyiruko rwo muri 1994, rutigeze rutekereza ejo heza h’u Rwanda, kuri ubu rero twe icyo duharanira ni ukwigisha amateka yaranze u Rwanda dukuramo amateka yubaka asenya tukayajugunya, ubu ni ukubaka ighugu gusa”.

Gisa akomeza avuga ko baharanira kandi ko nta muntu uzavuga u Rwanda nabi , abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ngo bamwihanganire, ahubwo mo bazajya basubiza abo bose birirwa bavuga u Rwanda nabi, kandi ko abatekereza kongera kugarura ibikorwa biganisha kuri Jenoside, batazabona aho babicisha kuko abayirwanije ubu imbaraga zikubye kenshi , kandi ko intwaro ikomeye izabatsinda , ari ubumwe bw’abanyarwanda.

Hashyizwe indabyo ku rwibutso rw’abazize Jenoside rwa Musanze (foto Vedaste)

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri, Padiri Dr. Hagenimana Fabien, na we ashimangira ko kuba uri umuntu wize ukica umuntu, nta bujiji burenze ubwo.

Yagize ati: “ Kwica umuntu ni ubuhakanamana, Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo ari ibintu byizanjye, kuba umuntu yarize yarangiza akica mugenzi we, nta bugwari urenze ubwo, kuri ubu rero twebwe icyo dukora ni ugukomeza gutoza abiga hano kubaha umuntu, bakiyubaha ubwabo, nizera ko inyigisho tubaha hakiyongeraho n’ubukangurambaga bukorwa na Leta, nkakeka ko rero bigenda bitanga umusaruro”.

Umuyobozi wa INES Ruhengeri Padiri Dr. Hagenimana Fabien, asaba urubyiruko gukunda igihugu(foto Vedaste)

Padiri Dr. Hagenimana, yongera ko iyo bakoza igikorwa cyo kwibuka, bituma urubyiruko rumenya uko u Rwanda rwayobowe nabi bigatuma rukora Jenoside, kandi ko kwiga neza ufite ubumenyi udakunda igihugu nta byiza wakuramo, buri munsi rero dushishikariza urubyiruko gukomeza gukjunda igihugu no kwikunda ubwabo.

Uyu muhango wo kwibuka Jenoside witabiriwe n’abakozi, abayobozi b’ishuri ndetse n’abayobozi bo  mu nzego bwite za Leta, aba bose intero ni imwe ko bazaharanira ko jenoside itazasubira ukundi mu Rwanda no ku isi yose.

 

 

 3,247 total views,  2 views today